skol
fortebet

M23 winjiye mu ntambara yo kongera gufata Rumangabo no kwerekeza I Goma

Yanditswe: Friday 24, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wakomeje imirwano kugira ngo wongere gufata ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo kiri mu bikomeye muri Kivu ya Ruguru ndetse ngo nuramuka ugifashe gahunda azaba ari ugufata Umujyi wa Goma.
Ubuyobozi bwa Sisoyete sivile muri Teritwari ya Rutshuru,mu masaha y’umugoroba Bwana Aime Mukanda Mbusa,abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati:umwanzi wacu,M23. yagose uduce twa Nkokwe,Bugina,Rumangabo na Rutshuru turasaba ingabo za FARDC na MONUSCO kwihagararaho.
Isoko y’amakuru ya (...)

Isoko y’amakuru ya Rwandatribune dukesha iyi nkuru iri i Kibumba ivuga ko ibice bya Kibumba abaturage batangiye guhunga ku bwo kwikanga ikirongo kirekire cy’abarwanyi ba M23 babonetse muri ako gace n’ibitwaro bikomeye, umuturage witwa Sematumba yahamirije Rwandatribune ko abaturage bo muri ako gace batangiye guhunga berekeza mu mujyi wa Goma.

Hari amakuru avuga ko umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ahitwa Rutsiro ni muri Gurupoma ya Bweza, ako gace ka Rutsiro Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC bwari bwaraharindishije inyeshyamba z’umutwe wa Mai Mai APCLS ya Gen.Kayire Janvier,mu gihe ikigo cya Camp Rumangabo cyari gicungiwe umutekano na FDLR igice cya CRAP gikuriwe na Lt.Habiyakare kabone nubwo harimo n’ingabo zaje gutanga ubufasha zibarizwa muri Batayo ishinzwe kurinda umukuru w’igihugu cya Congo bamwe bazi ku mazina y’abajepe.

M23 yavuze ko izahagarika intambara igihe Leta ya Kongo izemera ko bagirana ibiganiro by’amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa