skol
fortebet

M23 yabihije ibirori by’AbanyeCongo bishimiraga ko Gen Makenga uyiyobora yapfuye

Yanditswe: Monday 27, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo hiriwe ibihuha muri Congo ko ingabo za FARDC zishe Gen Sultani Makenga,umuyobozi wa M23,gusa batunguwe n’ifoto yashyizwe hanze n’Umuvugizi w’uyu mutwe Willy Ngoma wamaganye ibyo bihuha.
Ibi bihuha byakwirakwiriye kuri Twitter ejo ku Cyumweru,ko ingabo za Leta zishe abayobozi bakuru ba M23,bituma abaturage ibyishimo bibataha.
Umuvugizi w’inyeshyamba za M23, Major Willy Ngoma ejo ku Cyumweru yasohoye amafoto amugaragaza ari kumwe na Gen Sultani Makenga ndetse yemeza ko ariho kandi (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo hiriwe ibihuha muri Congo ko ingabo za FARDC zishe Gen Sultani Makenga,umuyobozi wa M23,gusa batunguwe n’ifoto yashyizwe hanze n’Umuvugizi w’uyu mutwe Willy Ngoma wamaganye ibyo bihuha.

Ibi bihuha byakwirakwiriye kuri Twitter ejo ku Cyumweru,ko ingabo za Leta zishe abayobozi bakuru ba M23,bituma abaturage ibyishimo bibataha.

Umuvugizi w’inyeshyamba za M23, Major Willy Ngoma ejo ku Cyumweru yasohoye amafoto amugaragaza ari kumwe na Gen Sultani Makenga ndetse yemeza ko ariho kandi ameze neza.

Willy Ngoma yaje gusubiza ati “Abavuga ko Makenga yapfuye barababeshya, ni yo mpamvu nasohoye amafoto turi kumwe.’’

Abo ku ruhande rw’ingabo za Congo bo bahise bavuga ko nubwo atapfuye yakomeretse.

Amafoto M23 yashyize hanze yaherekejwe n’ubutumwa bugira buti “None ku Cyumweru, Major Willy Ngoma na Gen Makenga bari Bunagana i Jomba.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa