skol
fortebet

M23 yaburiye DRC ko ingabo zigiye kuza kubarwanya ziciriritse cyane

Yanditswe: Tuesday 07, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wamenyesheje Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko ingabo zigiye koherezwa kuwuranya ziciririte cyane ku buryo zidashobora kubavana mu byombo.

Sponsored Ad

Bikubiye mu butumwa Umuvugizi wa M23 ,Maj.Willy Ngoma yageneye umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rw’igisirikare, Brig. Gen .Ekenge.kuri uyu wa 7 Kamena 2022.

Kuri uyu wa 6 Kamena 2022,Gen Ekenge yatangaje ko M23 yagabye ibitero ku birindiro byayo biri mu gacye ka Bugusa,gurupoma Jomba muri mu gace ka Rutshuru mu rukerera , ikoresheje intwaro za Cannon zirasa kure ,ikica abasirikaew 2 abandi 5 barahakomerekera.

Ariko Maj.Ngoma we yasobanuye ko ingabo za RDC zizwi nka FARDC arizo zagabye igitero kuri M23, abarwanyi bayo barazirukankana ,bazigeza i Rumangabo.yavuze kandi ko kuba Gen.Ekenge yatangaje ko abasirikare bapfuye ari 2 bisekeje ,mu kugaragaza ko baba barenga uyu mubare.

Yagize ati”Mu ntambara , muta intwaro n’amasasu nk’abasivili.Mwaje kutugabaho igitero ,twabasubije inyuma kugeza Rumangabo.twafashe intwro nyinshi ko muri kibumba. Twafashije izo ntwaro .Uyu musni saa Kumi n’imwe na 30 mwaje kutugabaho igitero ,tubasubiza inyuma.

Yakomeje agira ati”Mwasinye ku itangazo ruvuga ko hapfuye 2 ,hagakomereka bantanu.Hahaha !(Yasetse).General wanjye, nk’umusirikare mwiza! Ngira ngo mwabonye ibyo twakoze kandi ni isomo ,ndatekereza ko ari umuburo wa nyuma ,kandi nimukomeza ,kubera ko dushaka amahro mwebwe ntimuyashaka…”

Maj.Ngoma yamenyesheje Gen.Ekenge ko abasirikare ba RDC badafite ubushobozi bwo kuvuna M23 mu byimbo kuko ngo baciriritse cyane.ati”Ntabwo mufite ubushobozi bwo kuduhagarara imbere.Ntabwo mufite ,mubeshya Umukuru w’Igihugu ,mwasenye igisirakare bwana General.Igisirikare cyanyu kiraciriritse cyane cayne pe!”.

Uyu musirikare yavuze ko RDC nk’igihugu cyiza ,idakwiye abasirakare nk’abo ifite ubu ,batuma Perezida Tshisekedi yizera ko bafite ubushobozi ,batanamuha amakuru nyayo y’ibibera ku rugamba,ku buryo bigera aho na we yemeza ko Leta y’u Rwanda ishyigikiraa M23.

Maj.Ngoma yasubiyemo ko M23 yifuza amahoro ,ariko ngo FARDC nitabyemera ,abarwanyi bayo bazayibyemeza ku ngufu biciye mu mirwano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa