
Imirwano mu burasirazuba bwa Congo yongeye gusubukurwa mu duce dukikije Bweramana uyu munsi ku ya 20 Gashyantare.
Rwanda Tribune iravuga ko kuri uyu wa kabiri, tariki ya 20 Gashyantare, imirwano mishya yadutse hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo hafi ya Bweremana, mu gice cya Bahunde muri Masisi (Kivu y’Amajyaruguru).
Iyi mirwano yatangiye saa moya za mugitondo ku isaha yaho. Yibanze ku misozi ya Ndumba hafi ya Nyamubingwa (km 3 uvuye i Bweremana) na Kashungamutwe hafi ya Kabase (7km uvuye Bweremana ).
Wazalendo, abarwanyi bafatanyije na leta ya Congo ngo biyemeje kwirukana M23 kure hashoboka no gufungura inzira ijya i Shasha.
Mu minsi mike ishize, indi mirwano yahanganishije izi mpande zombi yarangiye rubuze gica.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *