M23 yaciye impaka ku byo gufata Goma ivuga icyo ishaka kurusha ibindi
Yanditswe: Wednesday 07, Feb 2024

Umutwe wa M23 watangaje ko witeguye kurekera gukomeza gufata ibindi bice mu gihe ingabo za Leta ya Kinshasa,FARDC n’abo bafatanyije bahagarika intambara.Yibukije ko ishize imbere inzira y’amahoro binyuze mu biganiro bya Politiki ku mpande zombi.
Mu itangazo yashyize hanze, M23 yavuze ko nta gahunda ifite yo gufata umujyi wa Kinshasa bitandukanye n’ibyo Leta ya Kinshasa iri gutangaza.
Yakomeje iti "Icyakora intwaro ziremereye n’ibitero by’indege bigabwa ku basirikare bacu no kubasivili tuzakomeza kubirwanya aho biturutse hose.
Umutwe wa M23 uracyashaka inzira y’amahoro kandi yiteguye guhagarika intambara igihe gahunda yo guhagarika intambara yaba igenzuwe neza."
Umutwe wa M23 wasabye amahanga n’akarere gutuma habaho ibiganiro bya politiki aho gukomeza intambara.
Umutwe wa M23 wafashe agace ka Nturo n’agasozi kazwi nka Chez_Madimba gashobora kubafasha guhagarika imbunda ziremereye FARDC n’abo bafatanyije bari gukoresha barasa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *