
Mu mirwano yabaye ku munsi wo kuwa mbere M23 yafashe agace ka Kaziba muri operation yagoye ingabo z’u Burundi byatumye zihitamo kwiruka nkuko abaturage baturiye ahabereye imirwano babitangarije umunyamakuru wa Bwiza.com na Bwiza TV bavuga ko ingabo M23 yakoresheje muri iyi mi rwano zidasanzwe kuko byagoranye ko hagira ubasha kuzitambika.
Bivugwa ko M23 ybanje kwinjira muri teritwari ya Mwenga,nyuma bikaza kuvuga ko yasubiye inyuma, M23 yaje kureka inzira inyura Mwenga ahubwo ikikira uwo muhanda yerekeza Kaziba ibarizwa muri teritwari ya Walungu. Iyi kaziba ifite kugira imisozi ireba ikibaya cya Ruzizi , Mwenga, Uvura na Fizi.
Amakuru yamenyekanye nimugoroba ko M23 yamaze gufata Kaziba iyirukanyemo ingabo z’ u Burundi zari zihafite ibirindiro. Aha kandi urebye amayeri yakoreshejwe neza , M23 bivugwa ko yambaye imyenda isa n’iyingabo z’Abarundi byahesheje inzira ishobora kwifashisha igiye Uvira cyangwa Fizi utiriwe ikoresha inzira y’umuhanda isanzwe.Ni n’agace gahanamiye ikibaya cya Ruzizi,Bivuze ko M23 yaba yafashe aka gace kugirango kayifashe kugenzura iki kibaya no kugira inzira ziyerekeza muri izi teretwari zombi kandi bishobora kuyifasha kubasha kugenzura n’utundi duce turimo abo bahanganye. Ikindi nuko aka gace kari ku misozi iri hejuru ya Uvira, muri rusanze kagenzura ibice byinshi.
Mu busesenguzi twakoresha , urebye ikigenderewe kuri M23 nuko kugera Kiziba kwabo, bigaragara ko baciyemo umwanzi wabo ibice bibiri kimwe cyasigaye za kamituga kiri kuzenguruka n’abava Minembwe n’abandi bava Walungu. Aha ukaba wavuga ko iyi Kamituga irazengurutswe ubu n’ingabo za M23 nyuma yuko ihuye na Twirwaneho.
Benshi mubakurikirana iyi ntambara umunsi ku wundi , bemeza ko M23 yaba yakoze amayeri icamo ibice ibice umwanzi wabo mu kumuzana mu mirwano bamuvana mu mujyi wa UVIRA kugirango ikibuga cy’intambara ahanini kize inyuma y’umujyi. Ibi si ubwa mbere M23 yabikora kuko yabikoze mu bice bya Sake na ahandi henshi hatandukanye harimo na za Kanyabayonga.
Ku munsi w’ejo M23 yafashe utundi duce tw’ingenzi muri Masisi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *