M23 yafashe agace ka Mushaki kegereye cyane Umujyi wa Goma
Yanditswe: Thursday 07, Dec 2023
Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe agace ka Mushaki gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kari mu birometero 36 uvuye mu mujyi wa Goma. Ni nyuma y’imirwano yahuje izo nyeshyamba n’igisirikare cya Congo (FARDC).
Mu mirwano yatangiye ahagana mu ma saa munani z’igitondo, yasize umutwe w’inyeshyambawa M23 wigaruriye umujyi wa Mushaki, zirukanamo Abarundi babaga muri aka gace.
Izi nyeshyamba zikimara gufata uyu mujyi zakomeje zerekeza ku musozi wa Muremure, agace karimo ingabo za FARDC, cyakora ingabo z’u Burundi ntawamenye aho zahungiye.
Ibi kandi bibaye nyuma y’ibitero by’indege byagabwe kuri Antene ya Mushaki mu gicuku cyo kuri uyu wa 07 Ukuboza 2023.
Ibice bya Mushaki, Karuba, Kirolirwe n’ahandi muri Masisi kuva muri Werurwe (3) uyu mwaka hari hahawe ingabo z’u Burundi ziri mu mutwe w’ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC) mu rwego rw’amasezerano y’agahenge yari yagezweho.
Ni nyuma y’uko M23 yari yafahe ibi bice bya Masisi mu ntangiriro z’uyu mwaka mbere yo kubishyikiriza ingabo z’akarere zagombaga kuhagenzura.
Major Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Twabohoye Mushaki kuko abaturage baho, cyane cyane Abatutsi, bari bari mu kaga.”
Ntacyo leta ya gisirikare ya Kivu ya Ruguru iratangaza ku ifatwa rya Mushaki.
Willy Ngoma yavuze ko abo barimo kurwana; ingabo za leta zifatanyije n’amatsinda yitwa Wazalendo, babagabyeho ibitero ahitwa Ruvunda na Kabati mu ijoro ryacyeye nabo bakabasubiza inyuma kugeza babasohoye no muri centre ya Mushaki.
Ifatwa rya Mushaki riremezwa kandi n’umwe mu banyamakuru bigenga ukorera muri Kivu ya Ruguru wavuganye na BBC Gahuzamiryango.
Major Ngoma yashinje ingabo birukanye i Mushaki “gutwika inzu, kwica inka nyinshi no kwica abantu muri Mushaki kuko gusa ari Abatutsi”.
Uruhande rwa leta ntacyo ruravuga kuri ibi birego. Gusa mbere ingabo za leta zahakanye ko hari abantu zibasira kubera ubwoko bwabo.
Mushaki ni centre iri muri kilometero 36 mu burengerazuba bwa Goma, iri ku muhanda mukuru uhuza Goma na centre ikomeye y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Rubaya iri mu burengerazuba bwa Mushaki.
Amakuru ava muri ako gace aremeza ko imirwano igikomeje kuri uyu wa kane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *