skol
fortebet

M23 yafashe agace ka Ntamugenga irashaka gufata Umujyi wa Rutshuru

Yanditswe: Friday 17, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wamaze kwigarurira agace ka Ntamugenga kari mu birometero 40 ugana mu mujyi wa Goma,nyuma yo gufata Umujyi wa Bunagana mu minsi ishize.
Imirwano yakomeje muri gurupoma ya Jomba na Rwankuba aho ingabo za Leta, FARDC zifatanyije na MONUSCO ziri kugerageza kwisubiza ikiraro cya Rwankuba muri Tchengerero zari zambuwe ku munsi w’ejo.
Uyu munsi mu masaha ya saa tanu nibwo ingabo za M23 zatsimbuye FARDC ziyambura akandi gace ka Ntamugenga.
Agace ka Ntamugenga ni agace k’imisozi (...)

Agace ka Ntamugenga ni agace k’imisozi miremire, abahanga mu bya gisirikare bavuze ko kuri M23 bisobanuye ikintu gikomeye kiyihesha amahirwe yo kuba yakwigarurira umujyi wa Rutshuru n’inkengero zawo.

Ibintu bikomeje kuba bibi muri kariya gace ka Rutschuru aho uko umunsi ukeye ingabo za Leta zikomeje gutakaza ibirindiro bikomeye.

Ubwo M23 yafataga uyu Mujyi wa Bunagana mu gitonco cyo kuwa Mbere w’iki cyumweru, Willy Ngoma yatangaje ko gufata Bunagana bitari biri mu bushake bwabo ariko ko bawufashe mu rwego rwo kwirinda kuko FARDC yakomeje kuwifashisha ikomeza kubashotora.

M23 yatangaje ko yafashe uyu mujyi ngo "turinde umutekano wacu, tuzahaguma.”

Willy Ngoma avuga ko kuri uyu wa Kane habayeho imirwano hagati yabo na FDLR yari yabateyeho agatero-shuma bagakozanyaho mu minota itageze ku 10 bakaza gukinagiza abarwanyi b’uyu mutwe urwanya u Rwanda bakabasubiza mu mashyamba.

M23 irashaka kugirana ibiganiro na Leta ya RDC ariko yo yarinangiye ivuga ko itaganira n’umutwe w’iterabwoba.

IVOMO:RWANDATRIBUNE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa