skol
fortebet

M23 yafashe Rutshuru yose na Rumangabo iritegura kwerekeza I Goma

Yanditswe: Sunday 10, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 watangaje ko ubu ugenzura Rutshuru yose ndetse na Rumangabo muri RDC ndetse ubu biteguye kwerekeza mu mujyi wa Goma bakawufata.
Nkuko yabitangaje kuri Twitter,Umuvugizi wa M23,Major Willy Ngoma,yabanje gutangaza ati "Bwije neza mu duce M23 irimo kuva Bunagana ukagera Rumangabo hiriwe amahoro ku bahatuye bose... Uyu munsi yari isabato habayeho kuruhuka... Umutekano ni wose ku baturage."
Nyuma y’aho yasangije ubutumwa bugira buti "Dukurikije abaduha amakuru bari ku rugamba, (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 watangaje ko ubu ugenzura Rutshuru yose ndetse na Rumangabo muri RDC ndetse ubu biteguye kwerekeza mu mujyi wa Goma bakawufata.

Nkuko yabitangaje kuri Twitter,Umuvugizi wa M23,Major Willy Ngoma,yabanje gutangaza ati "Bwije neza mu duce M23 irimo kuva Bunagana ukagera Rumangabo hiriwe amahoro ku bahatuye bose... Uyu munsi yari isabato habayeho kuruhuka...
Umutekano ni wose ku baturage."

Nyuma y’aho yasangije ubutumwa bugira buti "Dukurikije abaduha amakuru bari ku rugamba, usibye Bunagana, Rumangabo n’akarere kose ka Rutshuru biragenzurwa na M23."

Uyu mutwe uvuga ko utiteguye guhagarika intambara kugeza igihe leta ya RDC yemeye ko bajya mu biganiro.

Muri iyi ntambara ihuje M23 na FARDC hinjiyemo imitwe irwanya Leta y’uRwanda yahawe inshingano zikomeye aha twavuga nka FDLR ya Gen.Omega ,aho Batayo ya Jericho ikambitse ahitwa Burayi yahawe inshingano,naho Batayo CRAP ikaba yarahawe kurinda Kibumba mu gihe Batayo Sinayi irinze ikigo cya gisilikare cya Rumangabo.

Umutwe wa FPP abajyarugamba wahawe kurinda ibice bya Busanza n’umupaka wa Ishasha ufatanyije na RUD urunana ya Gen.Ntilikina Faustin,muri ikigihe umutwe wa CRAP ya RUD urunana ikambitse ahitwa Kitagoma ukaba ikuriwe na Col.Bushegeri.Iyi mitwe yose yaratsinzwe.

Amakuru yavuye muri ONU avuga ko M23 yateye ku wa kane ibirindiro by’ingabo za leta ahitwa Kanyabusoro, ku birometero bitanu uvuye mu nkambi ya gisirikare ya Rumangabo na Kazuba.

Bivugwa ko intambara zakomeje kandi ku wa gatanu mu gitondo ahitwa Rusenge , ku 10km uvuye ku muhanda mukuru ujya mumujyi wa Goma.

Abantu benshi bahunze ingo zabo.

Ibitekerezo

  • Ndabizeye kdi mbifuriza insinzi bahungu beza

    Izi accounts mu quotinga ni fake, ntabwo ari iza nyazo! Mujye mushishoza mbere yo kudiha inkuru.

    Bon route si vous ataient conscient

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa