skol

M23 yagaragaye yambaye imyenda mishya yari yahawe FARDC

Yanditswe: Saturday 14, Jan 2023

featured-image

Umutwe wa M23 ukomeje kwibazwaho ku byo uri gukorera FARDC kuko nyuma yo kuyitsinda ku rugamba,yayambuye n’imyenda ya gisirikare yari yahawe.
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ziherutse guhabwa umwambaro mushya usimbura iyo bari basanzwe bambara,nyamara kugeza ubu iyi myambaro biragaragara ko yamaze kugera mu maboko y’inyeshyamba za M23 nk’uko uyu mutwe wabigaragaje.
Umwe mu bahoze mu nyeshyamba za FDLR zisanzwe zifatanya na FARDC yabonye bahawe iyi myambaro mishya atangira (…)

Umutwe wa M23 ukomeje kwibazwaho ku byo uri gukorera FARDC kuko nyuma yo kuyitsinda ku rugamba,yayambuye n’imyenda ya gisirikare yari yahawe.

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ziherutse guhabwa umwambaro mushya usimbura iyo bari basanzwe bambara,nyamara kugeza ubu iyi myambaro biragaragara ko yamaze kugera mu maboko y’inyeshyamba za M23 nk’uko uyu mutwe wabigaragaje.

Umwe mu bahoze mu nyeshyamba za FDLR zisanzwe zifatanya na FARDC yabonye bahawe iyi myambaro mishya atangira kuvuga ko nibatayigurisha bazayamburwa bafatiwe k’urugamba, ibintu byatangaje benshi mu bamwumvise kuko habonetse amafoto y’izi nyeshyamba za M23 zambaye iyi myambaro.

Umwe mu bavugizi ba M23 yigeze gusobanura aho bakomora ibikoresho bakoresha ku rugamba,asubiza ati” ibikoresho tubikura mu ngabo za Leta FARDC, iyo bahawe imbunda tuba dusubijwe kuko inyinshi turazibanyaga,tukazibarasisha.”

Uyu yahakanye ibyavugwaga ko bahabwa inkunga n’u Rwanda.

Uyu mwambaro mushya wa FARDC izi nyeshyamba za M23 zagaragaye zambaye, biravugwa ko baba bayambuye izi ngabo ku rugamba.

Ibitekerezo

  • ariko mwagiye mureka gukabya koko.nonese m23 yafashe kinshasa ngo ibe yafashe ububiko bwa ministeri yingabo ifate iyo myenda yose ,ikindi se imyenda ko ikorwa mu nganda m23 yo ntiyayikoresha cg ikayigura ninganga runaka.ibyo birimo gusebanya no kwangisha ingabo za RDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa