skol
fortebet

M23 yageze ku marembo ya Rutshuru nyuma yo gukubita inshuro FARDC

Yanditswe: Tuesday 05, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wageze mu birometero 2 winjira mu mujyi wa Rutshuru ari nawo ubarizwamo ibiro bikuru bya Teritwari .
Uwahaye amakuru Rwandatribune dukesha yi nkuru yatubwiye ko nyuma yaho ingabo za FARDC zamburiwe uduce twa Bikenke, Ntamugenga na Kabindi abasirikare benshi ba FARDC bahise batangira guhunga akarere bamwe berekeza ahitwa Kanyabayonga,mu gihe abandi bakomeje kwirunda ahitwa Burayi ni nko mu birometero 2 winjiye mu mujyi wa Rutshuru.
Yahamirije ko abaturage batangiye guhunga (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wageze mu birometero 2 winjira mu mujyi wa Rutshuru ari nawo ubarizwamo ibiro bikuru bya Teritwari .

Uwahaye amakuru Rwandatribune dukesha yi nkuru yatubwiye ko nyuma yaho ingabo za FARDC zamburiwe uduce twa Bikenke, Ntamugenga na Kabindi abasirikare benshi ba FARDC bahise batangira guhunga akarere bamwe berekeza ahitwa Kanyabayonga,mu gihe abandi bakomeje kwirunda ahitwa Burayi ni nko mu birometero 2 winjiye mu mujyi wa Rutshuru.

Yahamirije ko abaturage batangiye guhunga umujyi berekeza ahitwa i Tongo na Kiwanja hasanzwe hari ingabo za MONUSCO.

Yavuze ko nta cyizere ko abasirikare ba Leta n’imitwe ya Mai Mai Nyatura bashobora kurinda Rutshuru kuko nabo nta cyizere bifitiye kuko ingabo bahanganye nazo zibarusha ibikoresho ndetse n’ubuhanga gusa muri iki gihe nubwo amarembo y’uyu mujyi arinzwe na FDLR.

Umwe mu bakozi ba Teritwari ya Rutshuru utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko abaturage batangiye guhunga umujyi berekeza ahitwa i Tongo na Kiwanja hasanzwe hari ingabo za MONUSCO.

Uyu muyobozi yagize ati:”Nta cyizere ko abasirikare ba Leta n’imitwe ya Mai Mai Nyatura bashobora kurinda Rutshuru kuko nabo nta cyizere bifitiye. Ingabo bahanganye nazo zibarusha ibikoresho ndetse n’ubuhanga gusa muri iki gihe ,irembo ry’umujyi ririnzwe na FDLR.

Uyu muyobozi kandi yemeje ko mu rugamba rw’ejo hari abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura bafatiwe mu mirwano yabereye muri Gurupoma ya Bikenke.

IVOMO:RWANDA TRIBUNE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa