skol
fortebet

M23 yahagaritse ku mugaragaro imirwano ihita isaba leta ya Kongo ikintu gikomeye

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 watangaje ko uhagaritse imirwano ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe saa sita ku isaha ya Bunagana, kugira ngo hakurikireho ibiganiro na leta ya Kinshasa”.
Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa politiki cya M23, Lawrence Kanyuka, rivuga ko uyu mutwe wafashe iki cyemezo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo umutwe wa M23 wumvikanye na Perezida wa Angola, João Lourenço, i Luanda ndetse n’ibyemezo byafatiwe mu nama zitandukanye zirimo iya Bujumbura, Nairobi (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 watangaje ko uhagaritse imirwano ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe saa sita ku isaha ya Bunagana, kugira ngo hakurikireho ibiganiro na leta ya Kinshasa”.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa politiki cya M23, Lawrence Kanyuka, rivuga ko uyu mutwe wafashe iki cyemezo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo umutwe wa M23 wumvikanye na Perezida wa Angola, João Lourenço, i Luanda ndetse n’ibyemezo byafatiwe mu nama zitandukanye zirimo iya Bujumbura, Nairobi na Addis Ababa.

Itangazo rigira riti "M23 itangaje ko ihagaritse imirwano guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023, saa sita z’amanywa, kugira ngo habeho inzira ya politiki".

Uyu mutwe w’inyeshyamba uvuga ko agahenge ko guhagarika imirwano katangiye kubahirizwa ku isaha ya saa sita i Bunagana, kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe, 2023 “kugira ngo hatangire inzira y’ibiganiro bitaziguye na Guverinoma ya Kinshasa.”

M23 ivuga ko ishimira abakuru b’ibihugu by’akarere babashije kumva ibibazo byayo, ndetse n’imbaraga bashyize gukemura ikibazo mu nzira y’amahoro.

Itangazo rivuga ko M23 izakoresha imbaraga zose kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti mu nzira y’amahoro, ndetse no kugira ngo uburasirazuba bwa Congo bubone amahoro kimwe n’akarere k’ibiyaga bigari.

Gusa M23 yavuze ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe yagabwaho igitero n’ingabo za Leta n’imitwe ya FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n’abacanshuro.

Uyu mutwe kandi wakomeje uvuga ko utazareka kurinda no kurengera abasivili n’ibyabo.

Uyu mutwe uhagaritse imirwano nyuma y’uko u Burundi bwohereje abasirikare 100 mu Ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Busasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, EACRF.

Ni icyemezo gishigiye ku myanzuro y’inama yabaye ku wa 9 Gashyantare 2023, i Nairobi muri Kenya.

Hashize amezi atari make uburasirazuba bwa DR Congo burangwamo intambara zimaze guhitana abatari bake, abandi barenga 520,000 bata ibyabo, nkuko bitangazwa na ONU.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa