skol
fortebet

M23 yateze iminsi ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi

Yanditswe: Friday 24, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Colonel Nsabimana ushinzwe Igenamigambi muri M23, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024 yasuye abatuye mu gace ka Kinigi muri Teritwari ya Masisi,atangaza ko bashaka gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Sponsored Ad

Ibi uyu yabivuze mu gihe izi nyeshyamba zikomeje kurasa kuri FARDC n’abambari bayo bakiruka ari nako basiga intwaro nyinshi.

Yabwiye abaturage ati “Iriya ngoma mbi ya Félix Tshisekedi ntabwo turayihereza igihe. Tugiye kubashushubikanya kugera i Kinshasa, tubakureho. Amafaranga yo kubaka imihanda, ayo kubaka ibitaro ni yo bari kugura intwaro ziremereye cyane. Bakagura drones, Sukhoi, ibikoresho bihambaye, binahenze ariko barakora ubusa. Iyo aba yaguraga n’izindi, tukazimarira rimwe.”

Uyu murwanyi yakomeje ati “Ntabwo wafata abajenosideri bakoze Jenoside iwabo mu Rwanda, [ngo] ubahe imbunda, hanyuma wizere gutsinda. Nabonye aho barasa inka, zikagera aho zipfukama, inka ikarira. Ni bwo nabona inka iri gusaba imbabazi, narabibonye. Abo bantu ni abo kubana na bo? Murumva iyo politiki?.”

Nyuma y’imirwano yabereye muri Teritwari ya Masisi kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, Radio Okapi yatangaje ko FARDC yafashe imisozi y’ingenzi ya Numba, Kiluku n’agace ka Shasha kegereye ikiyaga cya Albert.

Icyakora nubwo FARDC yigamba kwigarurira ibice byinshi, abaturage bari mu bice ivuga ko yigaruriye nibo bafata iya mbere mu kuyibeshyuza, nk’uko byagenze Kibirizi na Vitshumbi aho abaturage bavuze ko nta ngabo za FARDC ziri mu duce batuyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa