skol
fortebet

M23 na AFC bahaye inkuru mbi Perezida Tshisekedi wongeye gutorwa

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 watangaje ko Perezida Tshisekedi atazigera agenzura uduce wabohoje ndetse bo na Alliance Fleuve Congo biyemeje guhirika ubutegetsi bwa RDC.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 2 Mutarama 2024, M23 yashyize hanze itangazo ryashyizweho umukono na Bertrand Bisimwa, Umuyobozi wayo, yizeza abaturage ko ntaho bateze kujya kandi ko ntakizabakoma imbere.

Yakomeje avuga ko bagomba guharanira ko akarengane n’ihohoterwa bikorerwa abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bicika nabo bakabaho nk’abandi banyagihugu bose.

Muri iryo tangazo bagize bati “Umwaka wa 2023 urarangiye, twinjiye mu mwaka mushya wa 2024, Umutwe wa M23, wiifurije abaturage bose kubona ibyiza n’amahoro arambye, guhirwa no gutunganirwa.

Intego yacu nyamukuru ni ukubona uburyo mubaho amahoro, haba mu iterambere ndetse no mu bundi buzima busanzwe bwa buri munsi.”

Uyu mutwe wasabye kandi Umuryango Mpuzamahanga gufasha abaturage bari mu bice wabohoje ubarindiyemo umutekano.

Wavuze ko amashuri, insengero n’indi mirimo byafunguwe mu bice ugenzura.

Yanavuze no ku bikorwa by’iterambere, bifasha abaturage mu buzima busanzwe, nk’amasoko n’inganda birimo gukora mu rwego rwo kugira ngo abaturage babeho neza.

Perezida w’Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 kandi yasezeranyije abaturage kuzabashakira Umutekano mwiza, aho yavuze ko Ubujura, ibijyanye n’ibibangamira ubuzima bw’Abaturage, "ibyo byose tuzabirwanya mu buryo bwose bushoboka, mu bice tugenzura ndetse no mu bindi bice biri mbere".

Ku rundi ruhande,Corneille Nangaa yavuze ko intego y’umutwe bashinze urimo na M23, Alliance Fleuve Congo, ari ugukura ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi wakunze kurangwa n’imiyoborere idasubiza ibibazo by’Abanyekongo.

Mu cyumweru gishize, Nangaa yatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi yongeye kwiba amatora, mu gihe uburasirazuba bw’Igihugu cye bukomeje kuyogozwa n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa bamwe mu Banyekongo, ndetse n’ibibazo muri Congo bikaba bimaze kuba uruhuri.

Bertrand Bisimwa; mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024, yagize ati “Twahisemo Corneille NANGAA YOBELUO, nk’umuhuzabikorwa wa Alliance Fleuve Congo.”

Bertrand Bisimwa yakomeje avuga ko, batitaye ku byavuye mu matora bigaragaza ko Tshisekedi yongeye gutorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko batemera ibyayavuyemo.

Yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi budafite ijambo na rito imbere yabo ndetse ko budafite ububasha mu bice biri mu maboko ya M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa