M23 yahaye umuburo ukomeye ingabo za SADC by’umwihariko izo muri Tanzania
Yanditswe: Saturday 03, Feb 2024

Umutwe wa M23 waburiye Ingabo za Tanzaniya zaje muri DRC ku itike ya SADC ko nizikomeza kurasa mu baturage bo mu duce yafashe bakoresheje imbunda ziremereye nta kindi M23 izakora uretse gufata aho izo mbunda zirasira, kuzifata no gufata abazirashisha.
Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze,wavuze ko ingabo za SADC zikomeje gukoresha imbunda ziremereye zirasa mu baturage zikica abasivili barimo abana,abagore n’abasaza.
M23 yavuze ko ari ngombwa gushimangira ko M23 yubaha imyanzuro yose yafashwe n’abayobozi bo mu karere kandi ko nta kibazo cyihariye ifitanye na SADC, cyane cyane ingabo z’igihugu cya Tanzaniya (TPDF).
Icyakora,ivuga ko mu gihe ingabo za SADC zakomeza gukoresha imbunda nini, cyane cyane iza MRLS (BM) 122 mm zikoreshwa n’abasirikare ba Tanzaniya (TPDF),zigatera ibisasu biremereye igamije kwica abaturage b’abasivili, M23 nta kundi byagenda uretse gufata cyangwa guhagarika izo ntwaro no guhangana n’abazikoresha mu rwego rwo kurinda abaturage b’inzirakarengane.
M23 ivuga ko yagerageje kubahiriza imyanzuro y’abayobozi bo mu karere yo kurangiza imirwano mu bwumvikane ariko FARDC n’abambari bayo bakomeje kuyishozaho intambara.
M23 yavuze ko SADC by’umwihariko ingabo za Tanzania bari kurasa ku basivili bakoresheje imbunda zikomeye bityo nibakomeza bazabatera bakazibambura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *