skol
fortebet

M23 yahishuye ikintu gikomeye igiye gukora vuba

Yanditswe: Friday 13, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya,ubu akaba ari umuhuza mukuru mu biganiro byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo yakoranye inama n’uyoboye abarwanyi ba M23, hamwe n’uyoboye igisata cya politike n’igisirikare muri M23.
Itangazo umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC,wasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, risobanura ko ibiganiro hagati y’abayobozi ba M23 na Kenyatta byari bigamije kurebera hamwe uko amahoro yaboneka muri Kongo, cyane cyane mu burasirazuba bw’icyo gihugu (...)

Sponsored Ad

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya,ubu akaba ari umuhuza mukuru mu biganiro byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo yakoranye inama n’uyoboye abarwanyi ba M23, hamwe n’uyoboye igisata cya politike n’igisirikare muri M23.

Itangazo umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC,wasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, risobanura ko ibiganiro hagati y’abayobozi ba M23 na Kenyatta byari bigamije kurebera hamwe uko amahoro yaboneka muri Kongo, cyane cyane mu burasirazuba bw’icyo gihugu no muri Kivu ya Ruguru.

M23 mu byo yiyemeje, harimo kuva mu birindiro irimo no kubahiriza agahenge EAC, isaba. Uwo mutwe urwanya ubutegetsi bwa Kongo wiyemeje kubaha no gukorana n’ingabo za EAC, "zigenzura bimwe mu birindiro M23 imaze kuvamo."

Ingingo y’uko abarwanyi ba M23 bava mu birindiro byabo yafatiwe mu nama ku kibazo cy’umutekano wa Kongo, yahuje bamwe mu bategetsi ba EAC i Bujumbura mu Burundi mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2022.

Muri uyu mubonano wahuje umuhuza mukuru mu bibazo bya Kongo,Uhuru Kenyatta, n’abayobozi ba M23, impande zombi zemeranyije ko kuva mu birindiro byabo ku barwanyi ba M23 kuzasuzumwa n’ingabo za EAC zoherejwe muri Kongo hamwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari (CIGL).

Itangazo rya EAC risobanura ko izo mpande zombi zizasuzuma ko M23 yavuye mu birindiro byabo mu rwego rwo gucyura impunzi n’abateshejwe ibyabo n’umutekano muke.

Abayobozi ba M23 muri uwo mubonano, basabye Uhuru Kenyatta gukora ibishoboka byose kugira ngo"amahano n’umubabaro Abanyekongo babayemo igihe kirekire ashire".

Ku bwa M23, ibi byaturuka mu kugarura amahoro no kubahiriza uburenganzira bw’abaturage ba Kongo bose.

Itangazo rya EAC rikomeza rigira riti:" Abayobozi ba M23 basabye kandi Kenyatta gutegeka imitwe y’abanyamahanga yose irwanira ku butaka bwa Kongo kugira ishire intwaro hasi, inahagarike ibitero ikora kuri M23, kandi yemere ibiganiro biciye mu mahoro."

M23 mu bindi yasabye, ni uko amagambo yise " Ay’urwango, ahagarara."

Abari muri iyo nama, bemeranyije ko mu byumweru bine bishize umutekano wo muri Kivu ya Ruguru wateye intambwe.

Ingero zatanzwe, nuko abari barahunze batangiye guhunguka. Itangazo rya EAC ryashyiriweho umukono mu mujyi wa Mombasa: Inama ya Kenyatta na M23 nayo yabereye i Mombasa muri Kenya nkuko IJWI RY’AMERIKA ribitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa