skol
fortebet

M23 yongeye gufata akandi gace ihishura ikiratuma yemera guhagarika imirwano kuri uyu wa Kabiri

Yanditswe: Monday 06, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wemeye ko witeguye kumvira Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ugahagarika imirwano, ariko uvuga ko nugabwaho ibitero uzirwanaho.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yabwiye Al Jazeera ko ubwabo baheruka gusinya itangazo bemera guhagarika imirwano ku wa 1 Mata 2022, ndetse muri uyu mwaka bahaye Ingabo za EAC ibirindiro bya Kibumba na Rumangabo.
Ati "Twarabikoze muri Kibumba, twarabikoze muri Rumangabo, icyo ni ikimenyetso cy’uko twifuza amahoro. Ariko nta kintu na kimwe (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wemeye ko witeguye kumvira Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ugahagarika imirwano, ariko uvuga ko nugabwaho ibitero uzirwanaho.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yabwiye Al Jazeera ko ubwabo baheruka gusinya itangazo bemera guhagarika imirwano ku wa 1 Mata 2022, ndetse muri uyu mwaka bahaye Ingabo za EAC ibirindiro bya Kibumba na Rumangabo.

Ati "Twarabikoze muri Kibumba, twarabikoze muri Rumangabo, icyo ni ikimenyetso cy’uko twifuza amahoro. Ariko nta kintu na kimwe Guverinoma ya RDC yakoze, ibyo ikora gusa ni ugukorana n’abajenosideri, abantu bagize uruhare muri Jenoside, n’aba banyaburayi hamwe na Mai Mai, bakabaha intwaro ngo bagabe ibitero kuri M23."

Yavuze ko ibyo bitero binagirwamo uruhare n’indege, bikagwamo abaturage benshi ku buryo bigaragara ko leta ya RDC idashaka amahoro.

Mu gihe M23 yavugaga ko yemeje guhagarika imirwano, Lawrence Kanyuka yavuze ko Ingabo za Leta zahise zibagabaho ibitero.

Yanditse kuri Twitter ati "Mbere y’umunsi wo guhagarika imirwano, Ihuriro rya gisirikare rya Leta ya Kishasa, FARDC, FDLR, NYATURA, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI & n’abacanshuro bahisemo kurenga ku mbaraga z’abayobozi b’akarere, bagaba ibitero ku birindiro byose bya M23. Imirwano irakomeje…"

Amakuru aravuga ko kuri uyu wa 6 Werurwe 2023, umutwe wa M23 wabashije gufata agace ka Kirima gaherereye muri gurupoma ya Mutanda ,sheferi ya Bwito ho muri teritwari ya Rutshuru nyuma y’imirwano ikomeye.

Amakuru dukesha Rwanda Tribune ifite imboni muri Rutshuru, avuga ko nyuma yo kugabwaho ibitero na FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba FDLR ,abanyatura n’imitwe itandukanye ya Mai Mai, M23 yabashije kubasubiza inyuma irabashubshubikana , birangira yigaruriye n’agace ka Kirima muri teritwari ya Rutshuru.

Ni imirwano bivugwa ko yaguyemo abarwanyi benshi ba CMC Nyatura,APCLS, na FDLR, dore ko aribo bari benshi ndetse banayoboye iki gitero.

Aka gace ,kiyongeye ku tundi duce tumaze igihe twigarurirwa na M23 muri teritwari ya Rutshuru, ndetse kugeza ubu uyu mutwe ukaba ugenzura 85% by’iyi teritwari yose.

Ibi, bibaye mu gihe kuwa 3 Werurwe 2023 i Luanda muri Angola ,umutwe wa M23 wemereye Perezida Joao Lourenco ,ko uzahagarika imirwano bitarenze kuwa 7 Werurwe 2023 no kuva duce wigaruriye, ariko benshi bakemeza ko bizagorana, dore ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo badasiba kugaba ibitero mu duce tugenzurwa na M23.

Ibitekerezo

  • None se ko buri hihe muvuga ngo mu ngabo za Leta ya Congo M23 yivuganyemo abantu benshi bo nta muntu upfamo 😂😂😂

    None se ko buri hihe muvuga ngo mu ngabo za Leta ya Congo M23 yivuganyemo abantu benshi bo nta muntu upfamo 😂😂😂

    erega cyabitama nabambari be ntamahoro bashakira abaturage ba congo, icyunvikana cyo cyabitama nabamufasha barifuza intambara tu kuburyo izanakomeza ikagera na kinshasa kuko ashorera bariya bacanshuro bakica abaturage ubundi akurira indege agana kinshasa, ubwo reero nabona igice cyo hepfo na ruguru cyavuyeho hasigaye umurwa mukuru kinshasa ari naho bari bose bayobora birunze, bakabona batangiye guhunga niho bazamenyako intambara atari rweru, naho buriya barunva iri kure yabo, gusa bariya bayobozi bakomeje kugira inama aba babarwanyi, bazihangane kuko cyabitama ntashaka inama we arifuza ko arwana nu rwanda, rero nkuko kagame yamubwiye ko atazi intambara bishoboka ko ari gushaka kuyimenya, ati wazaje nkakugira inama ko jye nyizi, ariko azayibona kandi ubu ntakindi M23 yakora kuko ntibakomeza kubamishaho amasasu barebera, bica abaturage ngo babareka, bayobozi ntacyo mutakoze mureke cyabitama arwane iyo ashaka ngo afite indege, abacunshuro nubwo bamaze kugabanuka wasanga barazanywe no gushira, ubundi intambara ibe ntakundi, ukire akire, upfa apfe, we ntakunda abaturage be, oya yanavuze ngo umuturage uzunvako intambara iteye ntahunge ngo ibyo biramureba, bene iyo mvugo siya president w`igihugu rwose.rero abayobozi bahariya iyaba aribo yageragaho, ubundi umuturage wo hasi ikamusiga amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa