skol
fortebet

M23 yamaganye raporo ya HRW yise "iy’ibinyoma no kubogama"

Yanditswe: Tuesday 19, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuguruza ibyatangajwe n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch wawushinje kwica abaturage 30 b’abasivile mu bice imaze kwigarurira
M23 yateye utwatsi iyo raporo ya Human rights Watch ivuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.
Umuyobozi wa HRW ushinzwe gukurikirana ibibazo by’amakimbirane ndetse n’ibindi bibazo, Ida Sawyer yasobanuye ko tariki ya 21 Kamena 2022, mu gace ka Ruvumu, M23 yishe abaturage nibura 20 , babiri muri bo (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuguruza ibyatangajwe n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch wawushinje kwica abaturage 30 b’abasivile mu bice imaze kwigarurira

M23 yateye utwatsi iyo raporo ya Human rights Watch ivuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Umuyobozi wa HRW ushinzwe gukurikirana ibibazo by’amakimbirane ndetse n’ibindi bibazo, Ida Sawyer yasobanuye ko tariki ya 21 Kamena 2022, mu gace ka Ruvumu, M23 yishe abaturage nibura 20 , babiri muri bo barimo urubyiruko rukiri ruto.

HRW yavuze ko M23 yishe abahaga amakuru ingabo za Leta FARDC aho babaga bari mu birindiro cyangwa bihishe.

Uyu kandi yashinje u Rwanda na Uganda gukingira ikibaba no guha ubuhungiro abari abayobozi b’uyu mutwewa M23.

Umutwe wa M23 uvuga ko kuva mu mwaka wa 2012 , HRW yakomeje kuwibasira, no gusenya umuryango w’Abanye-Congo,igenda ihimba ibinyoma kuri yo.

Uyu mutwe uvuga kandi ko hari ikipe ishinzwe gukurikirana ndetse no guha agaciro HRW nk’uko wubaha iyindi miryango , uboneraho gusaba ko HRW itakumva amabwire ahubwo yajya mu bice igenzura kureba koko niba ibyo ishinjwa ari ukuri ku bantu ndetse n’imitungo bivugwa ko yigaruriye.

M23 yavuze kandi ko bi birego bya HRW bigamije guharabika no kwangiza isura ya M23, isaba ko habaho ibiganiro kandi ubwicanyi bukorwa na FARDC ifatanyije na FDRL, Nyatura, APCLS- FPP,AP,KABIDO,ADF,CODECO ndetse na Mai Mai bugahagarara.

Uyu mutwe usaba ko imbwirwaruhame zuzuye urwango n’ivanguramoko bikwirakwizwa n’abaturage ndetse n’abayobozi barimo kandi n’ibyo Madamu Sawyers agenda atangaza kuri uwo mutwe byose byahagarara.

Kugeza ubu M23 imaze kwigarura uduce dutandukanye twa Bunagana n’utundi two muri Teritwari ya Rutshuru muri Repububulika Iharanira Demokarasi ya congo. Uvuga ko wifuza ko Leta yaganira nawo ndetse ko mu gihe cyose bitarakorwa, udateze kurekura uduce wafashe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa