skol

M23 yananiwe gufata Sake mbere yo guhagarika imirwano

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2023

featured-image

Kuri uyu w 06 Werurwe umutwe wa M23 wananiwe gufata umujyi wa Sake nk’uko wabyifuzaga mbere y’uko Ingabo z’u Burundi zihagera.
Nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu nkengero z’aka gace,M23 yafashe ahitwa Kibirizi ariko ngo yashakaga gufata umujyi wa Sake wegereye Umujyi wa Goma.
Umutwe wa M23 wafashe aka gace mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa mbere, nyuma y’imirwano ikomeye yawuhanganishije na FARDC, ifatanyije na FDLR ,Mai Mai Abazungu,Nyatura CMC,APCLS n’abacanshuro b’Ababazungu mu (…)

Kuri uyu w 06 Werurwe umutwe wa M23 wananiwe gufata umujyi wa Sake nk’uko wabyifuzaga mbere y’uko Ingabo z’u Burundi zihagera.

Nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu nkengero z’aka gace,M23 yafashe ahitwa Kibirizi ariko ngo yashakaga gufata umujyi wa Sake wegereye Umujyi wa Goma.

Umutwe wa M23 wafashe aka gace mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa mbere, nyuma y’imirwano ikomeye yawuhanganishije na FARDC, ifatanyije na FDLR ,Mai Mai Abazungu,Nyatura CMC,APCLS n’abacanshuro b’Ababazungu mu nkengero z’aka gace.

Aya makuru, akomeza avuga ko M23 yaje kurusha imbaraga FARDC n’abafatanyabikorwa bayo baje gukizwa n’amaguru, bituma M23 yinjira muri Kibirizi itarashe isasu na rimwe.

Kibirizi n’agace kafatwaga nk’ingenzi cyane kuri FARDC, kuko ariko yakoresha mu gukumira M23 kwerekeza mu gace ka Kanyabayonga, ariko guhera ku isaha ya saa munani (14h00) kuri uyu wa mbere, aka gace kaguye mu maboko ya M23.

Ibi byabaye habura amasaha make ngo M23 yubahirize ibyo yasabwe na Perezida Macron byo guhagarika imirwano kuri uyu wa 7 Werurwe 2023.

N’ubwo M23 yemeye ko irazaga guhagarika imirwano, benshi bemeza ko uyu mutwe ushobora kuba warabivuze mu magambo gusa, ariko kubishyira mu bikorwa bikaba biri buze kugorana hashingiwe ku miterere y’ikibazo n’imyitwarire ya buri ruhande rurebwa n’iki kibazo .

Si ubwambere kandi iki gikorwa cyaba kibaye, kuko no mu minsi yashize M23 yatangaje ku mugaragaro ko ivuye muri Kibumba na Rumangabo ,ariko imirwano yarakomeje ndetse uyu mutwe urushaho kwigarurira ibindi bice.

Ihurizo rya mbere rikomereye M23 mu gihe yahagarika imirwano, n’uko FARDC n’abafatanyabikowa bayo barimo FDLR,Nyatura n’imitwe itandukanye ya Mai Mai batiteguye guhagarika iyo mirwano nk’uko yanabigaragaje ubwo yarekuraga Kibumba na Rumangabo.

Icyo gihe,M23 yatangaje ko iri kubahiriza imyanzuro ya Nairobi na Luanda mu rwego rwo gushakira DRC amahoro, nyamara ngo FARDC n’abafatnyabikorwa bayo bakomeje kuyigbaho ibitero.

Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo guha imitwe y’inyeshyamba ibyo ikeneye byose igafasha FARDC kurwanya umutwe wa M23.

Ibitekerezo

  • Congo nubwo yateka umutwe ugashya ntaho yakora m23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa