M23 yanyomoje FARDC nyuma yo kwerekana uwo yise umusirikare wa RDF
Yanditswe: Saturday 28, Dec 2024
Umutwe wa M23 wanyomoje Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyerekanye umurwanyi cyise umusirikare w’u Rwanda, ushimangira ko nta musirikare n’umwe w’u Rwanda uri kumwe na we.
Ku wa Kane tariki ya 26 Ukuboza ni bwo FARDC biciye muri Lt Col Mak Hazukay usanzwe ari umuvugizi w’ibikorwa vy’igisirikare bizwi nka Sokola 1, yerekanye uwo ivuga ko ari umusirikare wa RDF.
Lt Col Hazukay yabwiye abanyamakuru ko uwerekanwe ari umusirikare wo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda wafatiwe mu mirwano yaberaga hagati y’uduce twa Mambasa na Ndoluma two muri Teritwari ya Lubero, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Uyu yagize ati: “Reka mbabwire ko ibikorwa birimo biragenda neza, duhanganye n’ingabo z’u Rwanda biciye mu ngabo zarwo zidasanzwe. Uyu munsi turi hano kugira ngo tubereke uruhare rw’u Rwanda biciye mu ngabo zarwo”.
Yunzemo ati: “Uyu munsi tubahaye ibihamya, kandi muri byo tuberetse umusirikare w’u Rwanda wafatiwe ku rugamba, kandi abantu bose bakwiye kumenya ko ari we wenyene warokotse mu ngabo ze zoherejwe muri ako karere.”
Uwo FARDC yise umusirikare wa RDF mu mashusho yashyizwe hanze ahatwa ibibazo yumvikana avuga ko yitwa Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, wavukiye mu Rwanda ku wa 22 Gashyantare mu Ngororero.
Uyu avuga ko yinjiriye muri RDF i Gabiro, mbere yo koherezwa muri RDC.
Usibye uwo murwanyi, FARDC irigamba gufata ibikoresho byinshi bya gisirikare bya RDF ndetse no guhanura drones 15 zayo.
M23 biciye muri Lt Col Willy Ngoma uvugira Igisirikare cyayo, yatangaje ko ibivugwa na FARDC ari “ibinyoma bihora bivugwa n’abategetsi ba Congo.”
Yakomeje agira ati: “Igisirikare cya Congo n’abanyapolitike ba Congo batunzwe no kubeshya gusa. Babeshya ku manywa, bakabeshya mu gitondo na nimugoroba. Ubuzima bwabo ni ibinyoma gusa.”
Willy Ngoma waganiraga na BBC yunzemo ati: “Kuvuga ngo bafashe umusirikare w’u Rwanda [ntabwo ari byo]. Twebwe turi Abakongomani, ntabwo turi Abanyarwanda, nta musirikare n’umwe tugira hano mu gisirikare cyacu cya M23. Biriya byose ni ibinyoma, ni poropagande gusa”.
Willy Ngoma avuga ko ibyaraye bivuzwe na Lt Col Hazukay byerekana ko batinya U Rwanda.
Ati: “Batinya u Rwanda, bazi ko u Rwanda rufite inguvlfu, batinya u Rwanda cyane, ariko twe nta musirikare w’Umunyarwanda tugira. Dufite Abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda”.
Willy Ngoma avuga ko uwerekanywe nk’umusirikare w’u Rwanda ari “ikinamico”, akavuga ahubwo ko Leta ya RDC ari yo ifite Abanyarwanda bo muri FDLR.
Ati: “Aba FDLR uyu munsi bari mu gisirikare cya Congo, ni bo bakorana n’Abanyarwanda muri uriya mutwe wa Wazalendo. Twebwe tuvuga ikinyarwanda, uriya musirikare ni ikinamico gusa”.
Uyu musirikare kandi yahakanye ibirego bya FARDC ishinja M23 kwifashisha abaturage nk’ingabo, avuga ko ingabo za Leta ari zo zibikora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *