skol
fortebet

M23 yarakajwe n’ibyo FARDC yakoze binyuranyije n’amasezerano yatanzwe

Yanditswe: Sunday 19, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inyeshyamba z’umutwe wa M23 zashinje ingabo za FARDC kwirukira mu bice bavuyemo kandi byemerewe gucungwa n’ingabo za EAC.
Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze,wavuze ko izi ngabo za Congo hari ibice zigaruriye kandi byagombaga kujya mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Izi nyeshyamba kandi zashimiye ingabo z’uyu muryango EACRF ku gikorwa ziri gukora cyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ariko basaba izi ngabo kujya no mu bice bya Mweso,Kibirizi no mu tundi duce (...)

Sponsored Ad

Inyeshyamba z’umutwe wa M23 zashinje ingabo za FARDC kwirukira mu bice bavuyemo kandi byemerewe gucungwa n’ingabo za EAC.

Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze,wavuze ko izi ngabo za Congo hari ibice zigaruriye kandi byagombaga kujya mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Izi nyeshyamba kandi zashimiye ingabo z’uyu muryango EACRF ku gikorwa ziri gukora cyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ariko basaba izi ngabo kujya no mu bice bya Mweso,Kibirizi no mu tundi duce tuhakikije kugira ngo barinde umutekano w’abaturage bahatuye kandi bakaba bashobora kwibasirwa n’ingabo za DRC.

Bagarutse kandi ku gikorwa cya Leta ya Congo cyo gukorana FDLR nk’umutwe w’inyeshyamba ukomoka mu mahanga wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 ndetse wagera muri Congo ugakomeza gukora ubwicanyi ku bwoko bw’abatutsi.

Bagaragaza ko kandi binjije imitwe y’inyeshyamba yamaze abantu mu burasirazuba bwa Congo mu gisirikare aho kubahana bityo abo bakaba aribo bari kwifashisha ngo bari gucunga umutekano w’igihugu.

Uyu mutwe kandi ukomeza ushinja Leta ya Congo kwanga kubahiriza imyanzuro ikubiye mu masezerano no mu biganiro by’abakuru b’ibihugu i Luanda, Bujumbura ndetse na Nairobi, ahubwo igahitamo kwigwizaho abarwanyi bakomotse impande zose harimo n’abacanshuro, batumiwe n’iyi Leta.

Ibyo byose rero bikagaragaza ko iki gihugu kidashaka ko amahoro agaruka muri kariya gace, yemwe ko abayobozi b’igihugu badashaka ko intambara yarangira mu mahoro.

M23 yasabye leta ya DRC kubahiriza ibikubiye muri iriya myanzuro nkuko nabo batangiye kuyubahiriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa