M23 yasezeranyije gukomeza guhangana na FARDC idashaka amahoro
Yanditswe: Tuesday 24, Jan 2023

Mu itangazo rya M23 ryo kuwa mbere, uyu mutwe ushinja ingabo za leta gukomeza gutera ibirindiro byabo “mu gihe M23 irimo kwitegura kurekura utundi duce igenzura” mu kubahiriza amasezerano ya Luanda.
Imirwano “ikomeye” yubuye mu gitondo cyo kuwa kabiri mu gace ko hafi y’umujyi wa Kitchanga hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta.
Umunyamakuru uri mu mujyi wa Rutshuru ugenzurwa na M23 muri Kivu ya ruguru yabwiye BBC ko abaturage barimo guhunga iyi mirwano muri Kitchanga yumvikanamo imbunda (...)
Mu itangazo rya M23 ryo kuwa mbere, uyu mutwe ushinja ingabo za leta gukomeza gutera ibirindiro byabo “mu gihe M23 irimo kwitegura kurekura utundi duce igenzura” mu kubahiriza amasezerano ya Luanda.
Imirwano “ikomeye” yubuye mu gitondo cyo kuwa kabiri mu gace ko hafi y’umujyi wa Kitchanga hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta.
Umunyamakuru uri mu mujyi wa Rutshuru ugenzurwa na M23 muri Kivu ya ruguru yabwiye BBC ko abaturage barimo guhunga iyi mirwano muri Kitchanga yumvikanamo imbunda ziremereye.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’umutwe wa M23, yatangaje ko ingabo za leta “n’abacancuro bazo” bateye ibirindiro byabo muri Bwiza, Kitchanga no hafi yaho.
Ingabo za leta zirahakana kurwana zifatanyije n’abacancuro kandi leta ishinja umutwe wa M23 kwanga gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Luanda ategeka izo nyeshyamba gusubira inyuma zikarekura ibice zafashe.
Uruhande rwa leta ruvuga ko M23 itava mu bice ivuga ko yarekuye ahubwo ikomeza kuzenguruka hafi aho no kwimurira abarwanyi bayo ahandi.
M23 ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa “kudashaka gukemura mu mahoro aya makimbirane” kandi ko “yahagurukiye gusenya M23”.
Itangazo ryayo rivuga ko M23 ifite “uburenganzira bwo kwirwanaho” kandi kubw’iyo mpamvu “nta yandi mahitamo ifite uretse guhagarikira ibyo bitero aho bituruka”.
Ingabo za leta kandi zishinja M23 ko ariyo igaba ibitero ku birindiro byazo.
Umujyi wa Kitchanga muri Rutshuru usanzwe igice kimwe cyawo kigenzurwa na M23 ikindi n’uruhande rwa leta, nk’uko uyu munyamakuru uri mu mujyi wa Rutshuru ugenzurwa na M23 abivuga.
Umunyamakuru Roger Sebyera ati: “Abaturage benshi barimo guhunga berekeza mu gace ka Mweso” mu burengerazuba.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *