skol
fortebet

M23 yashimye abaperezida ba EAC yibasira cyane ubutegetsi bwa RDC

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Inyeshyamba za M23 zashimiye Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Ibirasirazuba (EAC) bwamaganye urwango n’ubwicanyi burimo gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri RDC, buvuga ko urwango rwenyegejwe n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu.
Mu itangazo bashyize hanze,umutwe wa M23 wavuze ko imvugo z’urwango zihembera jenoside ziri gukoreshwa n’abategetsi ba RDC zikwiriye kuvaho ndetse bashima abaperezida b’ibihugu bya EAC kuba babyamaganye.
M23 yavuze ko aba bategetsi (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Inyeshyamba za M23 zashimiye Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Ibirasirazuba (EAC) bwamaganye urwango n’ubwicanyi burimo gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri RDC, buvuga ko urwango rwenyegejwe n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu.

Mu itangazo bashyize hanze,umutwe wa M23 wavuze ko imvugo z’urwango zihembera jenoside ziri gukoreshwa n’abategetsi ba RDC zikwiriye kuvaho ndetse bashima abaperezida b’ibihugu bya EAC kuba babyamaganye.

M23 yavuze ko aba bategetsi bakwiriye gushyira imbaraga mu gushishikariza abanyecongo gukorera hamwe aho kubacamo ibice.

uyu mutwe wavuze kandi ko uretse aba bategetsi,n’abasirikare nabo bakwirakwiza urwango mu baturage byatumye bamwe bica abavuga Ikinyarwanda.

Mu gusoza,umutwe wa M23 wagize ute "Dushyigikiye inzira y’amahoro,kuko ariyo yatuma aya makimbirane ahagarara.Turashaka gutangariza abantu ko guhera ejo tariki ya 20 Kamena 2022 abaturage batangiye gutaha iwabo banyuze ku mupaka wa Bunagana.

Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bemeje ishyirwaho ry’Ingabo zihuriweho n’Umuryango zigiye gutanga ubutabazi mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ishyirwaho ry’Ingabo za EAC ni umwe mu mwanzuro wibanzweho cyane mu yafashwe n’abo bayobozi bahuriye i Nairobi muri Kenya ku wa Mbere taliki ya 20 Kamena 2022.

Abakuru b’Ibihugu baganiriye ndetse banafata ingamba ku kibazo cy’umutekno muke mu Burasirazuba bwa RDC, biyemeza kwimakaza amahoro, umutekano n’iterambere muri ako gace no mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba wose.

Biyemeje kugira uruhare mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge baniyemeza gushaka igisubizo kirambye ku ntambara z’urudaca muri RDC by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iya Kivu y’Amajyepfo n’iya Ituri.

Inama yatangiye Abakuru b’Ibihugu bagenzura aho urugendo rwo gushyiraho ingabo zihuriweho rugeze, inshamake y’ibyavuye mu nama y’Abagaba b’Ingabo yo ku Cyumweru taliki ya 19 itangazwa n’Umugaba w’Ingabo za Kenya Gen. Robert Kibochi ari na we ukuriye Komite ihuriweho n’Abagaba b’Ingabo z’ibihugu bya EAC.

Abagaba b’Ingabo b’Ibihugu byose uko ari birindwi bihuriye muri EAC bitabiriye iyo nama yari igamije kwiga ku ishyirwaho ry’ingabo zihuriweho, imikorere yazo, imitere y’ikibazo zigomba guhangana nazo, ibirebana n’amasezerano agomba gusinywa ndetse n’izindi ngingo zirebana n’amategeko n’amabwiriza bigomba kubahirizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa