skol
fortebet

M23 yashinje ingabo za RDC kurasa ku bushake indege ya MONUSCO yaguyemo benshi

Yanditswe: Wednesday 30, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yaho Abasirikare umunani bo mu ngabo za LONI zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) baguye mu ndege yarashwe kuri uyu wa Kabiri ubwo bari mu bikorwa by’iperereza, M23 yatangaje ko iyi ndege yahanuwe ku bushake n’ingabo z’igihugu (FARDC).
Nkuko M23 yashyize hanze itangazo ibisobanura,iyi ndege ya MONUSCO yagurukaga mu kirere cya Cyanzu yarashwe n’igisasu cya Mortier 122 mm multiple laucher sustem cyarashwe n’ingabo za RDC bahanganye. (...)

Sponsored Ad

Nyuma yaho Abasirikare umunani bo mu ngabo za LONI zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) baguye mu ndege yarashwe kuri uyu wa Kabiri ubwo bari mu bikorwa by’iperereza, M23 yatangaje ko iyi ndege yahanuwe ku bushake n’ingabo z’igihugu (FARDC).

Nkuko M23 yashyize hanze itangazo ibisobanura,iyi ndege ya MONUSCO yagurukaga mu kirere cya Cyanzu yarashwe n’igisasu cya Mortier 122 mm multiple laucher sustem cyarashwe n’ingabo za RDC bahanganye.

Itangazo ryasinyweho na Willy Ngoma umuvugizi mushya wa M23 rigira riti "Umuryango wacu wa M23 uramenyesha abantu bose ko ingabo za RDC arizo zarashe indege ya MONUSCO yagurukaga mu kirere Cyanzu ahagana saa 11am bitandukanye n’ibirego byatangajwe nabo kuwa 29 Werurwe 2022 byari bigamije guhishira ibyaha byabo."

Iri tangazo ryakomeje rivuga ko ubwo izi ndege 2 za MONUSCO zarimo ziguruka muri aka gace M23 yafashe ka Chanzu,imwe muri izi ndege yarashwe na FARDC.

Bavuze ko bidatangaje kuba FARDC yarashe iyi ndege ya MONUSCO kuko ngo uburyo bwayo bushya bw’imirwanire nyuma yo gutsindwa bidasubirwaho ari uguhamagara amahanga akaza kubatabara kuko ngo bataratsinda urugamba bonyine.

M23 yavuze ko izindi ndege 2 za MONUSCO zageze muri Cyanzu zije kureba ibyabaye kuri iyo ndege yarashwe kandi ko zahageze mu mahoro nta kuzirasaho.

M23 yavuze ko nta ntego ifite yo kurasa ku ngabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri RDC.

Izi mpande zombi ziri mu mirwano muri teritwari ya Rutshuru zirashinjanya guhanura kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye yaburiwe irengero mu gace k’imirwano ka Chanzu, biragoye kumenya uruvuga ukuri.

Ingabo za MONUSCO ziri mu burasirazuba bwa Congo zatangaje ko iyi kajugujugu y’ubutasi yabuze igeze mu gace ka Chanzu "karimo imirwano hagati ya M23 na FARDC".

Umuvugizi wa leta ya gisirikare ya Kivu ya ruguru Gen Sylvain Ekenge yaraye abwiye abanyamakuru ko iyi ndege "yarashwe na M23 igeze mu gace ka Chanzu kagenzurwa n’uwo mutwe".

Ati: "Yarashwe iri mu butumwa bw’amahoro bwo kureba uko abantu bahunga kubera ibitero bya M23 no kureba ibikorwa by’ubutabazi bakeneye".

Ingabo za Pakistan zatangaje kuri Twitter ko abasirikare babo batandatu ba MONUSCO bari "muri iyi kajugujugu ya Puma" bari mu bapfuye, muri bo harimo umupilote w’ipeti rya Liyetona Colonel.

Fawad Hussain minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru wa Pakistan yise aba bapfuye abantu "b’umutima w’intwari".

Imirwano hagati ya M23 na FARDC imaze gutuma abantu barenga 6,000 bahunga, nk’uko bitangazwa n’umuryango utabara imbabare Croix Rouge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa