skol
fortebet

M23 yashinje MONUSCO kwica abasivili inahishura ko yaramukiye ku masasu ya FARDC

Yanditswe: Thursday 08, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imirwano hagati ya FARDC n’Umutwe wa M23 yazindukiye mu bice bya Kibumba muri territoire ya Nyiragongo, amasasu n’imbunda ziremereye birumvikanira mu bice by’ikibaya, munsi ya #Kanyamahoro, hafi n’imbibi n’u Rwanda.

Sponsored Ad

M23 iravuga ko MONUSCO irimo gufasha mu kwica abantu mu gihe yo yabasabye gushyira hasi intwaro bagakurikiza amasezerano ya Luanda.

Umwe mu bavugizi ba M23,Lawrence Kanyuka yavuze ko kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ihuriro ry’ingabo za RDC,FARDC, FDLR, Abacancuro,Inyeshyamba,ingabo z’u Burundi na SADC,bagabye ibitero mu bice bituwe cyane n’abasivili bya Kibumba n’ahandi.

Uyu yavuze ko MONUSCO nayo iri guha ubufasha FARDC n’abambari bayo kugira ngo bakore ibyaha by’intambara,ibyaha byibasira ikiremwamuntu birimo kwica abantu.

Uyu mutwe wakunze kuvuga ko urwana k’uruhande rw’Abaturage bamburwa uburenganzira bwo kubaho nk’Abanye-Congo ndetse bakanicwa umusubizo bazira uko baremwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa