skol

M23 yashinjwe kubura imirwano mu Karere ka Bunagana yatumye abaturage magana bahunga

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 November 2021

Muri Republika ya Demokarasiya Kongo hubuye imirwano ikaze hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba. Abaturage bakomeje guhunga aho iyo imirwano ibera mu karere ka Bunagana bakajya ahandi mu gihugu abandi bakajya muri Uganda.

Iyo mirwano yatangiye ku Cyumweru nijoro ndetse ubu irakomeje aho yaeze hafi ya Pariki ya Virunga hicwa abarinzi bayo 2.Leta ya RDC ivuga ko byakozwe na M23.

Aba barwanyi biravugwa ko bigaruriye uturere dutandukanye hagati ya Rutshuru n’umujyi wa Goma mu birometero 40 gusa.

Amakuru aravuga ko abantu bari guhungira mu gihugu hagati abandi bakajya muri Uganda kuko amagana y’abaturage yinjiye muri iki gihugu aciye Kisoro bakakirirwa ahitwa Nyakabande.

Umutwe wa gisirikare Armee Nationale Congolaise w’ umutwe wa politiki w’inyeshyamaba za M23, uravuga ko nta ruhare wagize mu iyicwa ry’abarinzi babiri ba pariki ya Virunga nkuko bivugwa na leta ya Kongo.

Mu itangazo ryashyizweko umukono n’Umuvugizi w’igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma,ngo baratashye kandi bategereje ko leta ya Kongo ishyira mu bikorwa amasezerano bagiranye gusa ngo bafite umutwe wa gisirikare uyobowe na Gen.Sultan Makenga.Bavuze ko bamaze gutandukanya igisirikare na Politike.

Abarwanyi ba M23 bavuga ko bamaze imyaka 4 bavuye muri Uganda basubira muri RDC ndetse ngo bafite ibirindiro hafi na Rutshuru bategereje ko Perezida Tshisekedi azashyira mu bikorwa amasezerano bashyizeho umukono ku ngoma ya Kabila.

Bahakanye ko batari kurwana kuko bategereje amasezerano ko ashyirwa mu bikorwa.

IJWI RY’AMERIKA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mali: Abantu 30 bishwe n’abakekwa kuba abarwanyi b’Abajihadiste

Abakekwa kuba abarwanyi b’Abajihadiste bishe abantu bagera kuri 30 bari mu...
4 December 2021 0

Igisirikare cya Uganda cyigambye kwica ibihumbi by’abarwanyi ba ADF...

Igisirikare cya Uganda, Uganda People’s Defence Forces[UPDF], kivuga ko...
4 December 2021 0

RDC: Abitwaje intwaro bateze imodoka yari igemuriye impunzi bica abantu...

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,abitwaje intwaro bataramenyakana...
2 December 2021 0

RDC:MONUSCO irashaka kugenzura ibitero by’ingabo za Uganda n’iza DR Congo...

Ingabo za ONU ziri mu butumwa bwiswe MONUSCO mu burasirazuba bwa DR Congo...
2 December 2021 0

Ethiopia:Ingabo za Leta zambuye Inyeshyamba umujyi w’umurage w’isi wa...

Ingabo za leta ya Ethiopia zisubije umujyi ndangamateka wa Lalibela wari...
2 December 2021 0

RDC yemeje ko ingabo za Uganda ziri ku butaka bwayo guhangana na...

Igisirikare cya DR Congo cyemeje ko kiri gufashwa n’icya Uganda mu bitero ku...
1 December 2021 0