Umutwe wa M23 watangaje ko wungutse umuvugizi wawo wa 3 witwa Canisius Munyarugerero akaba yungirije umuvugizi wihariye mu bya Politiki ari we Lawrence Kanyuka.
Kuri iki Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022, nibwo uyu mutwe wemeje ko Canisius Munyarugerero yinjiye mu ikipe y’abavugizi bayo mu gihe ukomeje intambara yo kwivuna FARDC.
M23 ivuga ko igendeye ku cyemezo cyo ku ya 31 Nyakanga 2022 cyo gushyiraho Umuvugizi mu bya Politiki, wafashe umwanzuro wihutirwa kandi wa ngombwa “wo gushyiraho (…)
Umutwe wa M23 watangaje ko wungutse umuvugizi wawo wa 3 witwa Canisius Munyarugerero akaba yungirije umuvugizi wihariye mu bya Politiki ari we Lawrence Kanyuka.
Kuri iki Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022, nibwo uyu mutwe wemeje ko Canisius Munyarugerero yinjiye mu ikipe y’abavugizi bayo mu gihe ukomeje intambara yo kwivuna FARDC.
M23 ivuga ko igendeye ku cyemezo cyo ku ya 31 Nyakanga 2022 cyo gushyiraho Umuvugizi mu bya Politiki, wafashe umwanzuro wihutirwa kandi wa ngombwa “wo gushyiraho umuvugizi wungiriye wa M23 umuvandimwe Canisius Munyarugerero.”
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yashimangiye ko guhera igihe batangarije uyu mwanzuro, “Umuvandimwe Canisius Munyarugerero kuva uyu munsi arafata inshingabo zo kuba umuvugizi wungirije mu bya Politiki wa M23, mu rwego rwo guha imbaraga itumanaho ryacu.”
Tariki 31 Nyakanga, ubuyobozi bwa M23 bwashyizeho umuvugizi wihariye mu bya Politiki ari we Lawrence Kanyuka akaba agiye kungirizwa n’uyu washyizweho Canisius Munyarugerero.
M23 yari isanzwe ifite Umuvugizi mu bya Gisirikare uzwi cyane witwa Maj Willy Ngoma wumvikanye cyane asobanura yabo na FARDC mu mezi ashize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *