skol
fortebet

M23 yatabaje ko ubutegetsi bwa RDC buri gutegura kuigabaho igitero,izitabara?

Yanditswe: Friday 12, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 watangaje ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri gutegura kuwugabaho ibitero simusiga bitarenze mu kwezi gutaha kwa Kamena.

Sponsored Ad

Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka; mu itangazo yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023.

Uyu mutwe umaze igihe warahagaritse imirwano n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse uva muri tumwe mu duce wagenzuraga nk’uko wabisabwe n’inama ya Luanda yo mu Ugushyingo 2022, gusa Kinshasa yarahiye ko itazigera yicarana na wo ku meza y’ibiganiro.

Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo aheruka kubwira France 24 ko M23 imaze igihe yubahiriza imyanzuro y’inama ya Luanda nk’uko yabisabwe, gusa Leta ya Congo ku ruhande rwayo ikaba ikomeje kugenda biguru ntege.

M23 ivuga ko kuba Kinshasa nta mwanzuro n’umwe wa gahunda ya Luanda na Nairobi yubahirije ari "ukwirengagiza nkana imbaraga abayobozi b’akarere, abafatanyabikorwa mpuzamahanga ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni bakomeje gushyira mu gushaka mu mahoro igisubizo cy’amakimbirane akomeje mu burasirazuba bwa RDC."

Uyu mutwe ushinja Kinshasa kuba yarashyize iherezo ku biganiro by’amahoro igahitamo kwihuza n’imitwe yose yitabiriye ibiganiro bya Nairobi iyinjiza mu gisirikare cyayo, cyo kimwe n’indi mitwe irimo FDLR, NYATURA, MAI-MAI ndetse n’abacanshuro.

Uvuga ko Leta ya Congo ikomeje gahunda yawo y’intambara, ibishimangirwa n’imvugo z’urwango ndetse n’izibasira abanyamahanga ikomeje kwenyegeza, ubwicanyi bushingiye ku moko ikomeje gukora ndetse no kuba Ingabo zayo zikomeje kwigarurira uduce M23 yarekuye.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ku busabe bwa Leta ya Congo, umuryango wa SADC wemeye ko izohereza muri Congo Ingabo zo gufasha iki gihugu kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwacyo.

Byari nyuma y’uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi anenze ku mugaragaro Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe mu gihugu cye avuga ko nta musaruro zigeze zitanga.

M23 ivuga ko kuba SADC yaremeye kohereza Ingabo zayo muri Congo ari ikindi kimenyetso cy’uko Kinshasa idashaka amahoro, gusa yibutsa uriya muryango ko ari umwe mu bafatanyabikorwa b’amasezerano yashyiriweho umukono i Nairobi mu Ukuboza 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa