skol

M23 yatakaje ibice bimwe yari ifite mu mirwano na FARDC&FDLR irimbanije

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2023

featured-image

Umutwe w’inyeshyamba za M23 ukomeje kugenda utakaza ibice byinshi mu byo yari isigaranye.

Amakuru avuga ko kuri ubu M23 yamaze gutakaza Kibalizo, yiyongereye ku tundi duce turimo Nturo na Peti baherutse gutakaza.

Ni mu gihe hari harabayeho guhagarika imirwano, ariko uko amasezerano ya Luanda yabivugaga nti byigeze bikurikizwa ahubwo byarangiye ingabo za Leta ya Congo zifatanya n’inyeshyamba batangije urugamba.

Icyakora n’ubwo bimeze gutyo, umuvugizi w ‘intara ya Kivu y’amajyaruguru yatangaje ko ingabo za Leta ya Congo zitigeze zinjira mu rugamba nk’uko biri gutangaza.

Uyu arahakana gushoza intamara,nyamara insisiro za nturo zamaze gutwikwa ndetse no muri Ipeti hakaba hamaze kwinjirwa n’abasirikare ba Leta n’izindi nyeshyamba zibumbiye mu kiswe Wazalendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa