M23 yatanze ku mugaragaro ikigo cya gisirikare cya Rumangabo
Yanditswe: Friday 06, Jan 2023

Inyeshyamba za M23 zavuye ku mugaragaro mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo zigishyikiriza ingabo z’akarere ka Africa y’iburasirazuba zoherejwe muri DR Congo.
M23 ikomeje kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda bigamije kugarura amahoro muri RD Congo,ariyo mpamvu kuri uyu wa Gatanu zarekuye ikigo cya gisirikare kinini cya Rumangabo zimaze igihe zigenzura.
M23 ivuga ko yari yafashe kiriya kigo nk’igisubizo ku bitero by’ingabo za Leta ya Congo, FARDC zayigabagaho umusubizo (...)
Inyeshyamba za M23 zavuye ku mugaragaro mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo zigishyikiriza ingabo z’akarere ka Africa y’iburasirazuba zoherejwe muri DR Congo.
M23 ikomeje kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda bigamije kugarura amahoro muri RD Congo,ariyo mpamvu kuri uyu wa Gatanu zarekuye ikigo cya gisirikare kinini cya Rumangabo zimaze igihe zigenzura.
M23 ivuga ko yari yafashe kiriya kigo nk’igisubizo ku bitero by’ingabo za Leta ya Congo, FARDC zayigabagaho umusubizo zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Itangazo ryasohowe n’umuvigizi w’uyu mutwe Lawrence Kanyuka,Kuwa 04 Mutarama, ryavugaga ko ibi bizakorwa mu “gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama nto ya Luanda” no gutanga umusanzu wabo “ku muhate w’akarere wo kubona amahoro muri RDC”.
Mu kwezi gushize, ubwo M23 yarekuraga agace ka Kibumba igisirikare cya DR Congo cyise iki gikorwa ’umutego’ no ’kwiyamamaza’.
Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo ni kimwe mu binini biri mu burasirazuba bwa DR Congo, giherereye muri teritwari ya Rutshuru ku ntera ya 45km mu majyaruguru ya Goma.
Iki kigo cya Rumangabo cyafashwe na M23 mu mirwano ikarishye yabaye mu Ukwakira(10) umwaka ushize.
M23 ivuga kandi ko “bitandukanye n’ibivugwa mu binyamakuru” wavuye mu gace ka Kibumba washyikirije ziriya ngabo mu kwezi gushize.
Kuri Twitter M23 yagize iti “M23 ku mugaragaro yashyikirije ingabo za EAC ikigo kinini cya gisirikare cya Rumangabo.”
Umuhango wo kuva mu kigo cya Rumangabo wabaye kuri uyu wa Gatanu, ariko mbere byari byavuzwe ko wari kuba ku wa Kane tariki 05 Mutarama, 2023 ariko birasubikwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *