skol
fortebet

M23 yateguje FARDC na FDLR ko izabaha isomo nibaramuka bayibateye

Yanditswe: Thursday 21, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 watangaje ko witeguye kwivuna FARDC na FDLR bakorana nibaramuka babateye mu minsi iri imbere bagamije kubakura mu birindiro byabo.
Mu itangazo wasohoye, umutwe wa M23 uvuga ko ihuriro rya FARDC, FDLR, Nyatura, APCLS-FPP/AP/KABIDO, ryasoje imyiteguro y’intambara yatangiye mu minsi ishize.
Wavuze ko ibikoresho ndetse n’abasirikare byamaze kugezwa ku rugamba, ku buryo uruhande rwa Leta rwiteguye gukomeza imirwano, mu gihe muri iki gihugu habura igihe gito ngo hatangire ibikorwa (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 watangaje ko witeguye kwivuna FARDC na FDLR bakorana nibaramuka babateye mu minsi iri imbere bagamije kubakura mu birindiro byabo.

Mu itangazo wasohoye, umutwe wa M23 uvuga ko ihuriro rya FARDC, FDLR, Nyatura, APCLS-FPP/AP/KABIDO, ryasoje imyiteguro y’intambara yatangiye mu minsi ishize.

Wavuze ko ibikoresho ndetse n’abasirikare byamaze kugezwa ku rugamba, ku buryo uruhande rwa Leta rwiteguye gukomeza imirwano, mu gihe muri iki gihugu habura igihe gito ngo hatangire ibikorwa by’amatora.

M23 yakomeje ati "Iryo huriro, mu buryo bw’agahato riri gukusanya ibiribwa, amafaranga n’ibindi bitandukanye mu bacuruzi n’abaturage bo mu bice bya Kiwanja, Rutshuru, Rubare, kalengera, Rugari no mu duce two hafi aho, byo gushyigikira ibikorwa by’ingabo zaryo mu ntambara."

Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, rivuga ko uyu mutwe "uzirwanaho mu kurinda ibirindiro byawo ibikorwa by’umwanzi bigamije kubyigarurira."

Uyu mutwe uvuga ko ukomeje gusaba ibiganiro na Guverinoma ya RDC bigamije guhagarika aya makimbirane mu mahoro no "gushyira iherezo ku bwicanyi bukorerwa abaturage bacu."

Ni ubwicanyi ngo bukorwa na ririya huriro kimwe n’indi mitwe ya ADF, CODECO, Mai Mai n’indi "isangiye ingengabitekerezo ya jenoside."

Major Ngoma yakomeje ati "Aho bigeze, ntabwo dushaka kongera kubona ibikorwa bya kinyamaswa nk’ibyabaye kuri Ntayobera Fidele wishwe, agatwikwa, akaribwa na bagenzi be muri Kalima."

M23 yafashe ibice bitandukanye birimo Bunagana n’utundi duce dutandukanye two muri Rutshuru ndetse yiteguye kutuvamo igihe Leta ya RDC izemera ko bagirana ibiganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa