skol
fortebet

M23 yateze iminsi Gen. Masunzu washinzwe FARDC mu bice irwaniramo

Yanditswe: Saturday 21, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wateze iminsi Lt. Gen. Masunzu Pacifique wagizwe umuyobozi w’Ingabo za RDC mu bice urwaniramo, umuteguza gutuma abamuhaye akazi bamwikiza.
Ku wa Kane tariki ya 19 Ukuboza ni bwo Gen Masunzu yahawe ziriya nshingano nshya na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za Congo (FARDC).
Ni impinduka zasize uyu Jenerali wo mu bwoko bw’Abanyamulenge ahawe inshingano zo kuba umuyobozi wa zone ya gatatu y’Ingabo za FARDC; ibisobanuye ko azaba (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wateze iminsi Lt. Gen. Masunzu Pacifique wagizwe umuyobozi w’Ingabo za RDC mu bice urwaniramo, umuteguza gutuma abamuhaye akazi bamwikiza.

Ku wa Kane tariki ya 19 Ukuboza ni bwo Gen Masunzu yahawe ziriya nshingano nshya na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za Congo (FARDC).

Ni impinduka zasize uyu Jenerali wo mu bwoko bw’Abanyamulenge ahawe inshingano zo kuba umuyobozi wa zone ya gatatu y’Ingabo za FARDC; ibisobanuye ko azaba ayoboye ingabo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Maniema, Ituri, Tshopo, Bas-Uélé na Haut-Uélé.

Abashyigikiye Leta ya RDC mu ntambara Ingabo zayo zirwanamo na M23 babona kuba Perezida Tshisekedi yahaye Gen Masunzu kuyobora Ingabo za FARDC muri ziriya ntara yatsinze icy’umutwe, ndetse ko uyu Jenerali ashobora kumufasha kwivuna M23 imaze igihe yaramuzonze.

Impamvu ni uko uyu Jenerali w’inyenyeri eshatu asanzwe aziranye cyane n’abayoboye M23 babanye igihe kinini, ikindi akaba azi neza uduce uyu mutwe urwaniramo ku buryo biri mu bizamufasha kuwutsinda.

M23 biciye muri Benjamin Mbonimpa usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, ivuga ko kuba Lt. Gen Masunzu Pacifique yashinzwe guhangana na yo bimutegurira kujya ikuzimu; ngo kuko atazigera ahagarika umuvuduko wayo.

Mbonimpa yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Ari kumanuka ajya ikuzimu. Ni uwa nyuma ukomoka mu badakunzwe ugiye kwikizwa na FARDC. Nyuma yo kumuha izi nshingano, inzira yo kubigeraho (kumwikiza) irafunguye hanyuma akajugunywa aho nta wuzigera amwibuka.”

Mbonimpa yunzemo ati: “Impamvu ni uko atazigera ashobora kugabanya umuvuduko wo kwigarurira uduce ARC/M23 uriho. Abongereza baravuga bati ‘tegereza uzabibona’.”

Lt Gen Masunzu wigeze kuba mu ngabo za RPA zabohoye u Rwanda, mbere yo kugirwa umuyobozi wa zone ya gatatu yari asanzwe ari uw’iya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa