skol
fortebet

M23 yavuze ko itazarebera RDC iyirasaho ikica n’Abanyamulenge

Yanditswe: Tuesday 04, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa,uwo mutwe ayoboye utazarebera ubwicanyi bukorwa na Leta ya Congo by’umwihariko bukibasira abo mu bwoko bw’Abanyamalenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Sponsored Ad

Bisimwa yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Werurwe, aho yavuze ko Imidugudu ituwe n’abaturage b’abasivili b’Abanyamulenge igabwaho ibitero igasenywa n’indege zitagira abapilote, indege z’intambara za Sukhoi, ndetse n’ibisasu bya mortier by’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’abambari bazo.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa Poloitiki, Lawrence Kanyuka, atangaje ko Leta ya Congo ikomeje kwica abaturage b’inzirakarengane muri Minembwe, Uvira n’utundi duce hifashishijwe indege z’intambara zigenzurwa n’ubutasi bwa MONUSCO.

Abanyamulenge bamaze igihe basaba Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora kugira ngo ugire uruhare mu guhagarika ubwicanyi bubibasira muri Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ariko ntibigire icyo bitanga.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Bisimwa yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gutera abaturage b’inzirakarengane nta nkomyi, bufatanyije n’ingabo za Leta ya Congo zishyize hamwe n’Ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR bamenyekanye kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ivuye i Uvira n’iyahunze Bukavu.

FDLR ni umutwe w’iterabwoba ukorera muri RDC, washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Bisimwa yakomeje agira ati: “Impamvu nyamukuru y’ibi bitero ni uko iyi midugudu ituwe cyane n’Abanyamulenge, abo ubutegetsi bwa Kinshasa bwita ko ari Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Ubwicanyi nk’ubu bwibasira abaturage batitwaje intwaro ntibwakabaye bwihanganirwa, bukwiye kwamaganwa. Niba isi yarahisemo guceceka kuri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bya Leta ya Kinshasa ishyigikiwe n’ibihugu bimwe na bimwe, AFC/M23 ntizigera irebera ubwicanyi bw’abaturage b’inzirakarengane, tuzafata inshingano zacu.”

Intambara hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo barimo FDLR, abasirikare b’u Burundi barenga 10,000, abacancuro b’Abanyaburayi bagera ku 1,600, n’ingabo za SADC ziyobowe n’u Rwanda, yatangiye mu 2021.

Kuva muri Mutarama, aba barwanyi ba M23 bakomeje kwagura ibice bafashe, muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo, bahigika ingabo za Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo, barimo abacancuro b’Abanyaburayi, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, izo muri SADC ziyobowe n’Afurika y’Epfo, ndetse n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (ONU).

Nyuma y’imirwano ikaze yatewe n’uko FARDC yarenze ku gahenge kari karashyizweho, ku wa 27 Mutarama, aba barwanyi bigaruriye Umujyi wa Goma, bakora ibishoboka byose ngo bashyireho ituze n’umutekano mu mujyi ufatwa nk’ Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru,

Ubwo umutekano muri Kivu y’Amajyepfo wakomeje kuzamba bitewe n’ubugizi bwa nabi, urugomo n’ubusahuzi byakozwe n’ingabo za Leta ya Congo, aba barwanyi bongeye gutera intambwe.

Babanje gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu, hanyuma bakomereza mu majyepfo bafata Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Bukavu, ku wa 15 Gashyantare.

Mbere y’uko bahagera, abaturage bari bamaze iminsi babasabira kuza vuba kugira ngo bagarure umutekano muri uwo mujyi.

Ubu, abaturage batuye mu bice biri mu maboko ya AFC/M23 muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo baravuga ko bafite ituze, kuko ingabo za Leta ya Congo zitakibabangamira.

Gusa, umutekano ukomeje kuzamba cyane mu misozi iremire ya Hauts-Plateaux muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane i Minembwe n’utundi duce tuhakikije, ahari gakondo y’Abanyamulenge.

Moïse Nyarugabo, umunyamategeko ukomoka mu muryango w’Abanyamulenge, yagaragaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, imidugudu yose y’Abanyamulenge mu Turere dutatu yagabweho ibitero icyarimwe.

Yagize ati: “Imidugudu y’Abanyamulenge ya Magaja, Bivumu, Bikirikiri, Kabara na Hanzi mu gace ka Bibokoboko, ku misozi yo hagati mu bilometero 20 uvuye i Baraka mu Karere ka Fizi, iri kuraswaho kuva saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ku isaha yaho. Abagabye ibitero baturutse i Baraka, Lweba, Kafulo na Kakuku.”

Yongeyeho ati: “Imidugudu ya Mikenke, Bilalo Mbili, Rwitsankuku na Pointzero mu gace ka Itombwe, mu Karere ka Mwenga, iri kuraswaho kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo. Nanone, mu Karere ka Fizi, ariko ubu hakaba ari mu misozi miremire yerekeza Minembwe, imidugudu ya Kivumu, Biziba, Gipimo na Nyagishasha mu gace ka Lulenge/Fizi iri kuraswaho kuva saa kumi n’ebyiri.”

Guhera muri Kanama 2018, ubwicanyi bwahitanye abantu amagana muri ako Karere, butuma ibihumbi by’Abanyamulenge bahunga nyuma y’uko imidugudu yabo ishenywe.

Ibihumbi byabo bahungiye mu bihugu bituranye na RDC, birimo u Burundi, u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania.

AFC irwanya ubutegetsi bushyigikira ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, ahubwo igaharanira ko buri Munyekongo agira umutekano n’uburenganzira bungana.

Abayobozi bayo biyemeje guhashya ivangura, ruswa, akarengane n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bimwe mu bibazo bikomeje kwimakazwa muri DR Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa