skol
fortebet

M23 yavuze ku birego RDC ishinja u Rwanda byo kuyitera inkunga mu ntambara

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa M23,Willy Ngoma,yahakanye ibirego bikomeje gufata intera ko u Rwanda rurimo gufasha umutwe wabo kugira ngo utsinde ingabo za Leta ya RDC bivugwa ko ziri gufatanya na FDLR.
Willy Ngoma yabwiye BBC ko ibivugwa n’ibyerekanwa n’ingabo za DR Congo ari ibihimbano kandi ari "ibinyoma".
Yemeza ko ahaberaga imirwano ubu hari agahenge gusa ati: "Ariko igihe icyo aricyo cyose byose byakongera’.
M23 kandi ku cyumweru nijoro yasohoye itangazo rishinja leta kuba yarananiwe kubahiriza (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa M23,Willy Ngoma,yahakanye ibirego bikomeje gufata intera ko u Rwanda rurimo gufasha umutwe wabo kugira ngo utsinde ingabo za Leta ya RDC bivugwa ko ziri gufatanya na FDLR.

Willy Ngoma yabwiye BBC ko ibivugwa n’ibyerekanwa n’ingabo za DR Congo ari ibihimbano kandi ari "ibinyoma".

Yemeza ko ahaberaga imirwano ubu hari agahenge gusa ati: "Ariko igihe icyo aricyo cyose byose byakongera’.

M23 kandi ku cyumweru nijoro yasohoye itangazo rishinja leta kuba yarananiwe kubahiriza amasezerano yagiranye nabo mu 2013, 2019, 2021 n’ayandi.

Ahaberaga imirwano hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’inyeshyamba za M23 muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo hari ituze kuva muri weekend, gusa ubu hari intambara ya politiki no gushinjanya.

Ingabo za DR Congo zasohoye ibimenyetso by’amajwi n’amashusho y’abasirikare babiri b’u Rwanda zivuga ko bafatiwe hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo baraje gufasha M23.

Aboshye amaboko, umwe muri bo, Cpl Nkundabagenzi Elysee, yumvikana avuga ko bageze muri Congo kuwa gatatu babwiwe ko baje kurwanya umutwe wa FDLR warashe mu Rwanda.

Umuvigizi w’ingabo mu ntara Kivu ya ruguru, Gen Sylvain Ekenge, avuga ko aba basirikare bafashwe n’abaturage barimo guhunga nyuma y’uko ingabo zisubije inyuma abarwanyi ba M23 bari bateye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Igisirikare cya Congo cyerekana ibyangombwa by’aba basirikare, bigaragaza ko Nkundabagenzi we yagiye no mu butumwa bwa ONU muri Sudani y’Epfo.

Ifatwa ry’aba risa n’ikimenyetso gikomeye ku byo abategetsi ba Congo bakomeje gushinja u Rwanda gufasha M23, umutwe ubu leta ya Kinshasa yise ’uw’iterabwoba’.

Ku rundi ruhande,igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko abo basirikare bashimuswe n’ingabo za Congo bari butaka bw’u Rwanda.

Mu nama y’ubumwe bwa Africa i Malabo muri Guinea Equatorial kuwa gatandatu Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko u Rwanda nta ruhare rufite mu birimo kubera muri Congo.

Vincent Biruta yabwiye iyo nama ko mu gushinja u Rwanda, DR Congo "iba iyobya uburari yirengagiza ko ingabo zayo zifatanya na FDLR", umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ikibazo cya M23 gikomeje kuba ikibazo kuri leta ya RDC nubwo gusa inzira z’ibiganiro nizo zishobora gutanga umuti urambye nubwo zisa n’izananiranye mu myaka irenga 15 ishize.

Inzira y’intambara nayo ibyo ikemura ku kibazo cy’urusobe nk’iki ni bicye cyane kurusha ibyo yangiza nk’uko amateka muri aka karere abyerekana.

Biragoye cyane guteganya iherezo ry’ikibazo gishingiye ku mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo, akarere kandi gakungahaye ku mabuye y’agaciro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa