skol

M23 yavuze ku gucikamo ibice kuri kuyivugwamo

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2023

featured-image

Umutwe wa M23 wahakanye amakuru yavugaga ko waba wacitsemo ibice ndetse wemeza ko ibyabaye 2013 bitazongera kubaho.

Hamaze iminsi havugwa ko umutwe wa M23 wasubiranyemo muri iki gihe nk’ibyabaye mu mwaka wa 2012-2013 ubwo banarwanaga hagati yabo.

Kuri uyu wa 14 Kanama 2023, Umuvugizi w’uyu mutwe,Maj Willy Ngoma yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nta gucikamo ibice kwabaye muri M23 ndetse ko ibyabaye kuri uyu mutwe ubwo wacikagamo ibice muri 2012-2013 bidateze kongera kubaho.

Yavuze ko nta bantu bigeze bicamo ibice muri uriya mutwe, ko kuva ku nzego zo hejuru kugera ku basirikare bo hasi ibintu biri ku murongo.

Yemeza kandi ko nta kurebana ay’ingwe kuri hagati ya Perezida wa M23 Bertrand Bisiimwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Maj Sultan Emmanuel Makenga n’umwungirije Brig Gen Byamungu Bernard, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru ari we Bwana Benjamin Mbonimpa.

Ati “Ntabwo tuzigera ducikamo ibice dufite impamvu imwe, intego imwe n’ingengabitekerezo imwe, ibyo abantu bavuga byose si byo, nta gucikamo ibice kwabayeho.”

Uyu muvugizi wa M23, avuga ko ayo makuru yatangajwe yo gucikamo ibice k’uyu mutwe, ari ibinyoma byahimbwe na Guverinoma ya Kinshasa, bigamije kuyobya abantu no gushaka kuryanisha abagize uyu mutwe, ngo ucikemo ibice nk’uko ibyifuza.

Ibitekerezo

  • oya ntibizabe na rimwe mugeze heza bana bacu, mugeze kure, ubu abantu bose nimwe bahanze amaso ibyo baba bavuga nkabimwe bageraho babona btsinzwe ngo "MAKENGA YAPFUYE" ibyo byose byo guharabikana bibaho iyo abantu bahanganye gutyo kugirango bayobye abandi, ngo bacike intege, rero mwe gucika intege, ahubwo SONGA MBERE MPAKA GOMA-NA BUKAVU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa