skol

M23 yavuze ku ndege ya RDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 10, Nov 2022

featured-image

Umutwe wa M23 uvuga ko ibyavuzwe na leta ya RDC ko indege yabo yibeshye ikagwa ku butaka bw’u Rwanda ari ikinyoma ngo ntibyumvikana uko habaho kwibeshya ku mbibi ku buryo indege y’intambara igwa ku butaka bw’ikindi gihugu.
Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya Politike, Munyarugero Canisius, mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru, yahamije ko kuba indege y’intambara ya Congo yaraguye ku butaka bw’u Rwanda ari ubushobotanyi kuko ku mbibi z’ibihugu hatabaho kwibeshya . (…)

Umutwe wa M23 uvuga ko ibyavuzwe na leta ya RDC ko indege yabo yibeshye ikagwa ku butaka bw’u Rwanda ari ikinyoma ngo ntibyumvikana uko habaho kwibeshya ku mbibi ku buryo indege y’intambara igwa ku butaka bw’ikindi gihugu.

Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya Politike, Munyarugero Canisius, mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru, yahamije ko kuba indege y’intambara ya Congo yaraguye ku butaka bw’u Rwanda ari ubushobotanyi kuko ku mbibi z’ibihugu hatabaho kwibeshya .

Akomeza avuga ko atumva uburyo habaho kwibeshya indege ifite amasasu ikagwa mu mujyi wa Rubavu utuwe n’abaturage bangana kuriya bityo akaba yibaza uko byari kugenda iyo biba ari ndege y’u Rwanda yaguye ku butaka bwa Congo dore ko inasanzwe yita M23 abanyarwanda.

Ku gicamunsi cyo kuwa 07 Ugushyingo 2022 ahagana 11h20,indege ya RDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, Minisiteri ishinzwe itumanaho muri Congo yashyize hanze itangazo ivuga ko indege ishinzwe ubutasi y’ingabo z’icyo gihugu "idafite intwaro yibeshye ikaguruka mu kirere cy’u Rwanda".

Iryo tangazo ryakomeje rivuga ko bitakozwe ku bushake cyangwa hagamijwe kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu, nk’uko nabo batishimira abavogera icyabo.

Ntabwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje niba hari indi migambi mibisha baba bamenye yagenzaga iyo ndege.

Ibitekerezo

  • MUKOMEZE MUDUHE AMAKURU AZIRA IBIHUHA KUKO KURI YOUTOBE BARADUTUBURIRA CYANE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa