skol

M23 yazengurutswe n’ingabo zisaga 3000 za RDC n’inyeshyamba mu kirere haturuka indege za MONUSCO

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 June 2022

Abasirikare barenga ibihumbi 3000 barimo FARDC ,FDLR,RUD URUNANA na Mai Mai CMC bazengututse ibirindiro bya M23 biri ahitwa Runyoni na Tshanzu mu gihe indege za MONSUCO zatangije intambara yo mu kirere.

Umusirikare mukuru wo mu ngabo za FARDC utashatse ko amazina ye atangazwa muri iki gitondo yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko ingabo zabo zatatse ibirindiro by’umwanzi biherereye ku misozi ya Musongati,Tshanzu na Runyoni kandi indege za MONUSCO nazo ziri mu rugamba rwo kumisha urufaya rw’amasasu kuri abo barwanyi.

Uyu musirikare yakomeje agira ati :”Igisirikare cyacu gikomeye cyinjiye mu birindiro by’umwanzi saa kumi za mu gitondo (04H00) kuri uyu wa 06 Kamena 2022,mu gihe indege za MONUSCO zaje kudutera ingabo mu bitugu mu kanya saa mbiri. Ikindi nuko twiyemeje gusubiza umwanzi aho yaturutse , abaturage bacu bakaba mu mutuzo.”

Hari hashize iminsi mike inyeshyamba za M23 zisohoye itangazo aho zavugaga ko hari ibimenyetso byinshi byerekana ko intambara ishobora kuba muri kariya karere bitewe n’ingabo za Leta zimaze iminsi ziharunda ibitwaro. Imitwe y’abarwanyi ba FDLR,Mai Mai CMC ,Mai Mai APCLS ,RUD URUNANA na FPP nabo bazanywe n’imodoka za Leta mu gace ka Bunagana.

Umuvigizi wa M23, Willy Ngoma,yabwiye BBC ati : “Barimo kuturasaho kuva saa 5h30”.

Umuvigizi w’ingabo za leta muri Kivu ya ruguru Colonel Ndjike Guillaume Kaiko yabwiye BBC ko ubu bari ku rugamba mu gace ka Shangi muri Rutshuru kuko M23 yateye ibirindiro byabo.

Kuwa gatanu ushize, umutwe wa M23 wasohoye itangazo uvuga ko “ingabo za leta n’abafatanya nazo” bitegura kubagabo ibitero bishya.

Bertrand Bisimwa umwe mu bakuriye umutwe wa M23 yatangaje kuri Twitter ko kuba “ingabo za MONUSCO ziri muri iyi mirwano binyuranyije [n’ibyasabwe] n’inama y’umutekano ya ONU”.

Mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi gushize imirwano iheruka hafi y’umujyi wa Goma yatumye abaturage hafi 100,000 bava mu byabo.

Iyi mirwano iravugwa mu gihe uyu munsi i Goma hateganyijwe inama y’abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abajihadiste Bishe Abasivile bagera kuri 34 muri Burkina Faso

Abakekwaho kuba mu byihebe by’abajihadiste bishe abantu bagera kuri 34 mu...
5 July 2022 0

US: Ukekwaho kurasa mu kivunge cy’abantu benshi akica 6 yafashwe

Polisi y’Amerika yataye muri yombi umugabo ucyekwa, nyuma yuko abantu...
5 July 2022 0

Uganda yabeshyuje amakuru y’abayishinja gutoza abarwanya Leta ya...

Igisirikare muri Uganda cyabeshyuje inkuru z’uko kiri kugerageza...
4 July 2022 0

RDC: FARDC ifatanyije na Mai Mai barwanye na M23 mu duce tubiri twegereye...

Imirwano ikomeje guhanganisha umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Congo (FARDC)...
4 July 2022 0

Uwitwaje intwaro yahitanye abaturage mu mugi wa Danemark

Umuntu witwaje intwaro yateye inyubako y’ubucuruzi (centre commercial/shopping
4 July 2022 0

Ukraine n’Uburusiya bose bari kwiyitirira kugenzura Umujyi wa...

Umujyi wa Lysychansk uri mu burasirazuba bwa Ukraine nturimo kuvugwaho...
3 July 2022 1