Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023,umutwe wa M23 wigaruriye agace k’ingenzi cyane ka Mushaki, nk’uko byemejwe na Maj. Willy Ngoma,uvugira uyu mutwe mu bya Gisirikare.
Nkuko tubikesha Bwiza TV,ngo uri muri iyi misozi aba areba neza Sake, Umujyi wa Goma, Minova ndetse n’Ikiyaga cya Kivu.
Bivugwa ko habereye imirwano ikaze irenze iyabanje yose mu gihe FARDC ivuga ko yiteguye gutsinda uyu mutwe kandi nta mishyikirano ibayeho.
Abanyamakuru bakorera mu Burasirazuba (...)

Abanyamakuru bakorera mu Burasirazuba bwa Congo bavuga ko imirwano yatangiye mu gitondo kuri uyu wa Gatatu ndetse ituma abaturage batuye agace ka Sake bongera guhunga berekeza mu Mujyi wa Goma, ari na wo murwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Ingabo za Leta, FARDC ngo zakomeje kurasa mu duce tugenzurwa n’umutwe wa M23 kugira ngo zikumire inyeshyamba gufata agace ka Sake.
Umunyamakuru Justin KABUMBA na we avuga ko imirwano yabereye mu gace ka Mushaki, ndetse n’ahitwa kuri antenne mu rusisiro rwa Nenero.
Zimwe mu mbuga zikoreshwa n’abari ku ruhande rw’inyeshyamba za M23, na zo zemeje iyi mirwano zivuga ko yatangiye mu gitondo ku isaha ya saa kumi n’imwe aho ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’abazifasha (FDRL-MAÏMAÏ-NYATURA-ACPLS-PARRECO-NDCRENOVE) n’Abacanshuro bagabye igitero ahitwa Luhonga hafi ya Nenero ndetse no mu duce twa Mushaki, Ruvunda n’ahitwa Kingi.
Umutwe wa M23 uvuga ko ushaka kugenzura agace ka Sake.
M23 kandi yavuze ko yafashe agace k’ubukerarugendo ka Mushaki na Karuba muri Teritwari ya Masisi. Gusa, andi makuru avuga ko ingabo za Leta ari zo zikigenzura aka gace n’utundi duce tugakikije.
Agace k’imisozi ya Mushaki na Nenero ni ahantu h’ingenzi ku rugamba, hari hejuru y’agace gatuwe ka Sake, aha niho imirwano imaze iminsi ibera, hakaba ari yo nzira isigaye ishobora kwerekera mu Mujyi wa Goma.
Ibitekerezo
Cyisecyedi kiromba ariko yizeye iki? Kuki yumva ki yakomeza gupfudha abasirikare no guta icyubahiro?