
Umutwe wa M23 wemeje ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri zayigabyeho ibitero mu bice bitandukanye muri teritwari ya Rutshuru, ubu imirwano ikaba irimbanyije.
Ni ibikorwa birimo kuba mu gihe amasezerano Leta ya Congo yaherukaga kwemera binyuze mu biganiro bya Luanda, yasabye ko impande zombi zihagarika imirwano, ubundi umutwe wa M23 na wo ukagenda uva mu birindiro wafashe.
M23 yatangaje ko ihagaritse imirwano ndetse iva mu bice bya Kibumba no mu kigo cya (...)
Umutwe wa M23 wemeje ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri zayigabyeho ibitero mu bice bitandukanye muri teritwari ya Rutshuru, ubu imirwano ikaba irimbanyije.
Ni ibikorwa birimo kuba mu gihe amasezerano Leta ya Congo yaherukaga kwemera binyuze mu biganiro bya Luanda, yasabye ko impande zombi zihagarika imirwano, ubundi umutwe wa M23 na wo ukagenda uva mu birindiro wafashe.
M23 yatangaje ko ihagaritse imirwano ndetse iva mu bice bya Kibumba no mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, ariko ivuga ko nigabwaho ibitero izirwanaho.
Uyu mutwe watagaje kuri Twitter uti "Ihuriro rigizwe na Guverinoma n’abacanshuro bayo bagabye ibitero ku birindiro byacu muri Bwiza, Kitchanga no mukengero zaho, imirwano irakomeje muri aka kanya."
Leta ya Congo imaze igihe yanga kuganira n’uyu mutwe ku mpamvu zatumye wubura intwaro, zirimo amasezerano basinyaye ariko ikanga kuyubahiriza, ahubwo igahindukira ikavuga ko yatewe n’u Rwanda runyuze muri M23.
Guverinoma ya Congo kandi iheruka gutangaza ko M23 yanze gushyira intwaro hasi, ku buryo yiteguye kwirwanaho ikoresheje uburyo bwose ifite.
Ingabo za Leta kandi zishinjwa ko muri uru rugamba, zirimo gukorana n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jeoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.
Mu minsi ishize byatangajwe ko iyi ntambara yaninjiwemo abacanshuro baturutse mu Burayi.
Umutwe wa M23 kandi uratangaza ko ubutegetsi bwa DR Congo bukomeje kugaragaza ko butifuza ko ibibazo bikemuka mu nzira z’amahoro, kuko ibintu biri kurushaho kuba bibi bitewe n’ibitero ugabwaho ndetse n’ubwicanyi n’ibikorwa bya Jenoside biri gukorerwa Abatutsi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *