skol
fortebet

M23 yemeye ubusabe bwa Perezida wa Angola

Yanditswe: Sunday 05, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wemereye Perezida w’ Angola ko ugiye guhagarika imirwano yose wagiriraga mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yemeza ko bitarenze kuwa 07 Werurwe bizaba byamaze kuba.
Nimugihe aya makuru yemejwe n’ibiro bya Perezida wa Angola kurubuga rwa Facebook ni mu gihe umutwe wa M23 bo ntacyo barabitangazaho.
M23 yemeye ko igomba kuba yagaritse imirwano bitarenze kuwa kabiri w’icyumweru gitaha nyuma y’ibiganiro umuyobozi mukuru wayo aheruka kugirana na (...)

Sponsored Ad

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wemereye Perezida w’ Angola ko ugiye guhagarika imirwano yose wagiriraga mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yemeza ko bitarenze kuwa 07 Werurwe bizaba byamaze kuba.

Nimugihe aya makuru yemejwe n’ibiro bya Perezida wa Angola kurubuga rwa Facebook ni mu gihe umutwe wa M23 bo ntacyo barabitangazaho.

M23 yemeye ko igomba kuba yagaritse imirwano bitarenze kuwa kabiri w’icyumweru gitaha nyuma y’ibiganiro umuyobozi mukuru wayo aheruka kugirana na Perezida wa Angola usazwe ari umuhuza mu biganiro bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke uboneka mu burasirazuba bwa DRC.

Perezida Lourenco aheruka kwakira i Luanda abayobozi bakuru ba M23 barangajwe imbere na Bertrad Bisimwa usazwe ari Perezida w’uriya muntwe kimwe Lowrence Kanyuka usazwe ari umuvugizi wabo.

Angola yavuze ko iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano kwa M23 rigomba gukurikiranwa n’urwego rwashyizweho ngo rukurikiranye iyubahirizwa ry’myanzuro y’inama ya Luanda yo mu gushyingo 2022

Yasabye kandi M23 na Leta ya congo kubahiriza imyanzuro y’inama zitandukanye zabaye mu minsi ishize zigamije gushakira amahoro n’umutekano ikigice cy’uburengera zuba bw’a Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa