skol
Fortebet

M23 yerekanye imbunda zikomeye yambuye FARDC inanyomoza ibyavugwaga ko bayiciye abasirikare 27 [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 July 2022

Umutwe wa M23 waraye werekanye imbunda zikomeye watse igisirikare cya Congo (FARDC) mu mirwano yabahuje.

Muri iyi mirwano yabaye tariki 30 Kamena mu gace ka Ntamugenga, FARDC yatangaje ko yafashe ibikoresho birimo imbunda eshanu za AK47, radio ndetse n’ingofero z’ubwirinzi.

Major Willy Ngoma uvugira M23 yerekanye intwarozikomeye n’imodoka uyu mutwe wambuye igisirikare cya Leta FARDC , ati " ubu se ko zanditseho marque y’igisirikare cya Kongo bazavuga ko zivuye mu kihe gihugu."

Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 2, Lt Col Guillaume Ndjije Kaiko, yavuze ko ingabo za FARDC yagabye igitero gikomeye cyo kubohora isantere ya Ntamugenga kandi bakabigeraho M23 igahunga igatakaza abarwanyi 27 n’ibikoresho bitandukanye.

Ati“Twagabye igitero gikomeye kuri M23 muri Ntamugenga kandi twayibohoye. Muri iyi mirwano umwanzi yahunze, 27 b’uruhande rwa M23 bishwe. Twafashe intwaro zabo zirimo AK47 eshanu, RPG imwe, ibikoresho by’ubuvuzi, radiyo , ingofero n’ibindi bikoresho by’igisirikare byakorewe mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko ku ruhande rwa FARDC hakomeretse abasirikare babiri nabo bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Umuvugizi w’Umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yanyomoje mugenzi we wa FARDC washyize u Rwanda mu ntambara yerekana imodoka n’ibikoresho bafashe.

Ati “Biriya ni ibihuha bashaka kubeshya abaturage n’abayobozi babo, ntabwo bari Ntamugenga bakwiye imishwaro. Nta bushobozi bafite bwo kutwimura no kuri santimetero imwe y’ubutaka twafashe. Birababaje kubona nka Colonel avugamo ingabo z’u Rwanda bigaragaza ko atazi ibyo avuga. Bataye imbunda zitandukanye harimo izikomeye zavuye mu Bushinwa zose zanditseho FARDC ubwo bazakomeza kuvuga ngo ziva hanze kandi ari bo baziduha.”

Umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro FARDC no gufata uduce dutandukanye twa Rutshuru mu Burasirazuba bwa RDC.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

M23 yasubije abavuga ko yahagaritse urugamba ikayoboka ibirombe

Umutwe wa M23 yateye utwatsi abayishinja guhagarika urugamba ikigira mu...
12 August 2022 0

RDC: FARDC yashinje Intagondwa za ADF gutorokesha imfungwa zirenga...

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyashinje umutwe...
11 August 2022 0

Abasirikare 15 Baguye mu Gitero cy’Intangondwa muri Burkina Faso

Igisirikare cya Burkina Faso gitangaza ko abasirikare bacyo 15 bishwe mu...
10 August 2022 0

Intambara igomba kurangirana no kubohorwa kwa Crimea –Perezida wa...

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko intambara yatangiriye muri...
10 August 2022 0

Kenya: Depite ari guhigwa aregwa kurasa akica umuntu ku biro...

Umudepite wo muri Kenya ari guhigwa nyuma y’uko ashinjwa kurasa akica...
10 August 2022 0

Kenya: Ruto arigamba intsinzi kuri uyu munsi w’amatora ya Perezida

Amatora ya Perezida muri Kenya yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09...
9 August 2022 0