skol
fortebet

M23 yigaruriye Masisi Centre, FDLR irahunga

Yanditswe: Sunday 05, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu watangaje ko wigaruriye Centre ya Masisi, nyuma yo kuyirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo ririmo FARDC na FDLR.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’ishami rya Politiki ry’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yemeje aya makuru abinyujije mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.

Yagize ati: “Nyuma y’itangazo rya AFC ryo ku wa 27 Ukuboza yihanangiriza ibitero ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ryagabaga ku baturage b’abasivili mu duce dutuwe cyane ndetse ikiyemeza gukumira ikibazo hagendewe aho cyagombaga guturuka hose, Ingabo zacu zigaruriye Masisi Centre ndetse zinafata ibikoresho byinshi bya gisisirikare n’amasasu.”

Yunzemo ko AFC/M23 igomba gucunga umutekano w’uduce twose yabohoje kandi ikarinda abadutuyemo.

Amashusho Lt Col Willy Ngoma uvugira igisirikare cya M23 yashyize ku rubuga rwe rwa X, yerekana abasirikare ba M23 bayobowe na Brigadier General Bernard Byamungu, baganira n’abatuye i Masisi Centre nyuma yo kwigarurira aka gace.

Abaturage bagaragara bakomera amashyi M23 nyuma yo kubabohora.

M23 yigaruriye Masisi Centre nyuma y’iminsi itatu yigarurira uduce dutandukanye tuyikikije nka Kaniro, Lukopfu, Katale na Lushebere, mu mirwano yaniciyemo ingabo nyinshi zigize ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa