skol
fortebet

M23 yirukanye FARDC n’abafasha bayo mu duce 15 yari ikambitsemo

Yanditswe: Wednesday 06, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inyeshyamba za M23 zatangaje ko zirukanye ingabo za Leta ya Kongo,FARDC,nabo bafatanyije mu duce 15 bari barimo ndetse bakoreshaga mu kurasa uyu mutwe uri kugaragaza imbaraga zidasanzwe.
Mu gihe gito gishize hatangiye imirwano mishya, M23 yasohoye itangazo rivuga ko yafashe ahantu hashya 15 yirukanyemo FARDC n’abayifasha.
Aya makuru y’ifatwa rya turiya duce yashimangiwe na Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23 mu butumwa buherekeje itangazo yashyize kuri Twitter.
Yanditse ati “Abarwanyi bacu (...)

Yanditse ati “Abarwanyi bacu bafashe uduce twinshi nyuma y’uko ingabo za Congo, FARDC n’abazifasha zimaze igihe zirasa ibirindo byacu. Byakozwe mu rwego rwo gucecekesha iyo minwa y’imbunda yashyiraga mu kaga ubuzima bw’abaturage. Dukomeje kwitegura kwakirwa mu biganiro by’i Nairobi.”

M23 ivuga ko mu minsi ishize ibirindiro byayo byakomeje guterwa n’ingabo za Leta zifatanyije na FDLR na Mai Mai. Ivuga ko ibyo bisasu iraswa byagize abo bihitana ndetse bikomeretsa benshi b’inzirakarengane b’abasivile bari mu gace kagenzurwa na M23 n’aho izo mbunda zirasirwa.

Inyeshyamba mu itangazo ryazo zivuga ko ubuyobozi bukuru bwazo bwasabye Ingabo za Leta ya Congo gucecekesha imbunda ziranangira, none ubu ngo bazirukanye mu duce zakoreshaga zibarasa n’abazifasha ba FDLR na Mai Mai.

Utwo duce FARDC yirukanwemo turimo Bikenke, Bugina, Mbuzi, Kinihira, Mutovu, Muhimbira, Shangi, Nkokwe, Kavumu, Nyabikona, Tanda, Rutsiro, Kashali, Bukima na Musezero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa