Umutwe wa M23 watangaje ko ibiganiro by’amahoro byahuje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje yitwaje intwaro ,bitazatanga umusaruro mu gihe cyose itaratumirwa, ibigereranya nk’ikinamico barimo.
Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya politiki, Canisius Munyarugero, yabwiye itangazamakuru ko mu biganiro by’amahoro batari guhabwa umwanya bityo ko ari umukino w’ikinamico bibereyemo bidashobora gutanga umusaruro.
Yagize ati “Kuba bitureba ntidutumirwe hari ikindi warenzaho? (…)
Umutwe wa M23 watangaje ko ibiganiro by’amahoro byahuje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje yitwaje intwaro ,bitazatanga umusaruro mu gihe cyose itaratumirwa, ibigereranya nk’ikinamico barimo.
Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya politiki, Canisius Munyarugero, yabwiye itangazamakuru ko mu biganiro by’amahoro batari guhabwa umwanya bityo ko ari umukino w’ikinamico bibereyemo bidashobora gutanga umusaruro.
Yagize ati “Kuba bitureba ntidutumirwe hari ikindi warenzaho? Ubwo iyo ni ikinamico, ikinamico nirangira tuzajya mu buryo. Ko ari twe turebwa n’ikibazo cyane ahubwo igituma tudatumirwa n’iki?”
Uyu mutwe utangaje aya magambo mu gihe ku munsi w’ejo tariki ya 28 Ugushyingo 2022, hatangiye ibiganiro hagati ya leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, byafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo no gusaba iyo mitwe kurambika intwaro hasi, ikanirukanwa muri Congo.
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ibintu bitatu byakorwa na M23 kugira ngo na yo ihabwe ikaze ku meza y’ibiganiro biri guhuza Guverinoma ye n’imitwe yitwaje intwaro.
Perezida Tshisekedi yavuze ko batazigera bahendahenda uyu mutwe wa M23 kuko ufashwa n’amahanga, gusa avuga ko igihe wakubahiriza ibiteganywa n’imyanzuro y’i Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo 2022 birimo guhagarika imirwano, gusura mu birindiro byayo muri Sabyinyo, ndetse no kwemera kujyanwa mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, ari bwo buryo bwonyine na bo bashobora kwakirwa mu biganiro by’i Nairobi nk’indi mitwe yose.
Ibitekerezo
ARIKO URIYA MUGORE WA CYABITAMA ABONA KO ARUSHA ABANTU BOSE UBWENGE?aGUFATIYE UMUPIRA WARI WANDITSEHO RDC AHINDURIRAMO M23 NGO BAGIRENGO NIYO AFANA RERO?APUUU TURAKUZI CYANE WOWE NUMUGABO WAWE WAGIRANGO NTABWONKO AGIRA BWATUMA AGIRA IBITEKEREZO BIZIMA NKABANDI BAGABO AKIRIRWA ASEBYA URWANDA GUSA, ARIKO UBU IGIHE YATANGIRIYE ABONA HARI IGIHUGU NA KIMWE KIGEZE KIREBA NABI URWANDA?KO YARUSABIRAGA NGO BARUHE IGIHANO CYO KURUHAGARIKIRA INKUNGA SE YABONYE NDE?EREGA URWANDA NAGAHUGU KAREMWE NIMANA, KAHABWA UBWENGE NIMANA KUBURYO BURI MWE WESE ARWIFUZA KUBERA IBYIZA RUKORA, RUKORERA ABARUTUYE NTABWO ARI NKABA NYEKONGO BASAZE, ESE UBU UWATWIKA ABANYEKONGO BARI MU RWANDA MWAKWISHIMA?aRIKO NTIRWABIKORA, NTANUBWO RWABIRUKANA RWOSE NIBIBEREHO, KUKO UWAKORA NKUKO MUKORA IMANA YAZAMUJYANA MUBUVUMO AHO MUZAJYA.WA MUGORE WE RERO REKA KWIYANIKA IMBERE YAMAHANGA, NIBA CYABITAMA ATARABIVUZE YARASIBYE.IYO NZOBE YA MUKOROGA SIYO YATUMA BUNVA AMAFUTI YANYU.NDIMWE NACECEKA CYANGWA NKASUBIRA MUBAZUNGU KUKO NA MANDA YUBUTAHA RWOSE NTIBAREBA.EREGA MURABWIRWA ARIKO IKIBAZO NTIMWUMVA.MUZUNVA RYARI?
nkunda ko mugira ibitekerezo byakigabo.ubundi cyabitama yabonye mutera muturutse muri sabyinyo?None se ntazi aho mwbaga mu mpunzi uganda?
abona se ko bakuru bingagi kuburyo mwaba mubirunga?Cy abona ari inzobe imwe nziza , mwe mukaba ibikara bo kuba mubirunga?
muri abana bigihugu cya congo ibyo abimenye, aho yavukiye niho namwe mwavukiye, mwese muri aba nyecongo, nubwo abipakurura ariko aribeshya
muzakibanamo.buriya ntabona ko amaze guseba imbere y
amahanga, avuga ubusa gusa, ngaho guharabikana ku rwanda, paul yamubwiye ko atarinsina ngufi icibwaho urukoma igihe cyo buri wese ashakiye, niba ari uwunva nizeye ko yunvise speech yumukuru wigihugu cyurwanda.harya ngo arasha kurushoraho intambara, paul yamusubije ko ayi ibyayo, we arayizi, ariko cyabitama ntayazi, rero nayishora kurwand anibwo azayibona.irasenya, ntiyubaka, buriya niba wunva nizeye ko wunvise icyo yashatse kuvuga, ukomeza kurata ubujiji bwawe kubakurusha ubwenge kure.ariko wazabajije abakongomani wenda wowe ko wiberaga hanze?Intambara barayizi kandi bazi RDF icyaricyo.ntuzayitirane na FRDC inkorabusa gusa, izi kwiba abaturage ibyabo, ngibyo ibitoki, amatungo, ese ntibahembwa?Nigute umu GP ajya kwiba ibyabaturage bihingiye?yewe si wowe.sibo vous etes les memes.