skol
fortebet

M23 yongeye gushwiragiza FARDC ifata undi mupaka

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wemeje ko wamaze gufata umupaka wa Kitagoma, nyuma y’imirwano ikomeye yawuhuje n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Uyu mupaka wa Kitagoma uri mi birometero 20 uvuye ku mupaka wa Bunagana nawo ugenzurwa n’umutwe wa M23.
Ni umupaka uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’igihugu cya Uganda ukunzwe gukoreshwa n’abaturage b’ibihugu byombi.
Urugendo rwo gufata uyu mupaka rwabaye mu rugamba rw’amasasu rwabaye kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2020 (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wemeje ko wamaze gufata umupaka wa Kitagoma, nyuma y’imirwano ikomeye yawuhuje n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Uyu mupaka wa Kitagoma uri mi birometero 20 uvuye ku mupaka wa Bunagana nawo ugenzurwa n’umutwe wa M23.

Ni umupaka uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’igihugu cya Uganda ukunzwe gukoreshwa n’abaturage b’ibihugu byombi.

Urugendo rwo gufata uyu mupaka rwabaye mu rugamba rw’amasasu rwabaye kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2020 rwatwaye amasaha asaga icyenda, ingabo za Leta zagerageje kwirwanaho ariko birangira zikwiriye imishwaro.

Usibye uyu mupaka wa Kitagoma, M23 yigaruriye uduce twa Bikenge na Shangi muri Gurupema ya Bweza muri Teritwari ya Rutshuru.

Umuvugizi w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yavuze ko uretse abasirkare ba FARDC bataye urugamba, hari abandi bivanze n’abaturage kuri ubu abarwanyi be bakaba barimo kugenzura Kitagoma.

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko bibujijwe gukoresha umupaka wa Bunagana, bityo ko abazawukoresha bazafatwa nk’ababakorana n’umwanzi, “bise inyeshyamba za M23 ndetse n’u Rwanda.”

IVOMO:UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa