skol
fortebet

M23 yongeye kwirukana FARDC muri Centre ya Masisi

Yanditswe: Thursday 09, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama wisubije Centre ya Masisi, nyuma y’amasaha make uyambuwe n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo M23 yari yigaruriye iyi Centre, gusa ku wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama iza kuwuvanwamo n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta.

M23 yari ku musozi wa Rushebere yongeye kwisubiza Masisi Centre mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nyuma yo kuyirukanamo FARDC n’abarwanyi b’imitwe ya FDLR na Wazalendo bafatanya na yo mu ntambara.

Usibye imirwano yo kwisubiza Masisi yatangiye mu ma saa tatu z’igitondo, impande zombi kuri uyu wa Kane zanarwaniye ku misozi ikikije agace ka Bweramana muri Groupement ya Mupfunyi Shanga ndetse no mu gace ka Mweso gaherereye muri Groupement ya Bashali Mokoto.

Imirwano kandi yanumvikanye mu bice bya Teritwari ya Lubero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa