skol
fortebet

M23 yungutse Colonel Paluku wa FARDC n’abasirikare barenga 100 bayiyunzeho

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru Aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko Colonel Schadrack Paluku wari umusirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abasirikare barenga 100 yari ayoboye bamaze kwiyunga kuri M23.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere tariki ya 6 Mutarama ni bwo uyu Colonel n’abasirikare 124 bakiriwe muri M23
Aba kandi bari banafite ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu.

Abayobozi b’igisirikare cy’uyu mutwe bamushimiye icyemezo cyo kwitandukanya na FARDC yafashe akabiyungaho.

Colonel Paluku yiyongereye ku bandi basirikare benshi ba FARDC bagiye bitandukanya na yo bakiyunga kuri M23, kuva mu Ugushyingo 2021 ubwo intambara y’impande zombi yatangiraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa