skol

M23 imerewe nabi mu mirwano yazindukiyemo na Wazalendo

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023

featured-image

Amakuru aturuka muri Rutshuru aravuga ko kuri uyu wa gatatu habyukiye imirwano hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo, aho izi nyeshyamba zishyigikiye leta zazindutse zishaka kwirukana M23 mu birindiro bikuru byayo muri Bwiza.

Mu masaha ya saa tatu n’igice, kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Ukwakira, Abanyamakuru begereye leta banditse kuri twitter bavuga ko udusozi dutandatu tugize Umudugudu wa Bwiza turimo kugenzurwa n’inyeshyamba za Wazalendo.

"Ni abaturage bari gutwara amasasu mu gufasha ba Wazalendo. Twese turambiwe intambara, dukeneye kubaho mu mahoro iwacu. Ubu mbabwira, igice cy’umudugudu wa Bwiza kiri kugenzurwa na Wazalendo kuva saa 9h30. Bakomeje imirwano kandi twizeye intsinzi," uyu ngo ni umwe mu baturage bo muri Bwiza.

Agasozi ka Bwiza bivugwa ko ari ingenzi cyane ku nyeshyamba za M23, kandi ko niramuka ihatakaje iba isezeye bidasubirwaho Teritwari ya Masisi na Sheferi ya Bwito yo muri Teritwari ya Rutshuru bituranye.

Ku rundi ruhande, kuri uyu wa Kabiri ushize, umuvugizi w’umutwe wa APCLS witwa Héritier Ndangendange, we yikomye ingabo za Afurika y’Iburasirazuba avuga ko zitaborohereza akazi.

Uyu akaba yarahaye amasaha 48 Izi ngabo ngo zibe zavuye ku butaka bwa Congo niba zidashaka gufasha kurangiza iyi ntambara.

Ati " Duhaye igihe cy’amasaha 48 izi ngabo zavuye muri Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda, niba zitagize uruhare mu gushaka amahoro yazizanye, zituvire iwacu,"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa