skol

Maj.Gen.Cirimwami yataye imodoka ye yiruka n’amaguru ubwo M23 yari imusumbirije

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 June 2022

Gen Maj Cirimwami Peter wo muri FARDC yataye imodoka yo mu bwoko bwa Jeep yari yajemo ku rugamba ahunga n’amaguru ubwo abarwanyi ba M23 bari basumbirije ingabo ze.

Kuri uyu wa 21 Kamena 2022,nibwo habayeho gukozanyaho gutunguranye hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo zari zirinze uyu Muyobozi wa Sokola 2,Gen.Maj.Cirimwami,ari nabwo yasize iyi modoka mu maboko ya M23.

Ikinyamakuru Goma 24 cyanditseko uku gukozanyaho kwabereye mu gace ka Kabindi, muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Intambara yo kuri uyu wa kabiri hagati ya FARDC na M23 yakomeje kugeza nyuma ya saa sita muri Rutshuru.

Kuva saa cyenda z’igitondo FARDC yakocoranye na M23 ahitwa Nkokwe ku birometero 10 uvuye ku kigo cya Rumangabo,ikomereza Ruvumu,Kinihira na Tanda,muri gurupema ya Bweza.

Benshi batangiye kwita Gen Cirimwami umugambanyi, hari n’abakomeje kwemeza ko ashobora kuba akorana n’umutwe wa M23.

Gen Cirimwami yakunze kunengwa na benshi mu bayobozi be bamushinja kugaragaza imbaraga nke mu rugamba ahanganyemo na M23. Ibi byanatumye mu minsi ishize Gen Mbala Munsense Komanda mukuru wa FARDC yohereza Gen Maj Chiko Tshitambwe Jerome ku rugamba mu rwego rwo gufasha Gen Cirimwami babonaga bisa naho guhangana na M23 byamunaniye.

Mu minsi ishize,umwe mu barindaga Gen Cirimwami yishwe arashwe na M23 ubwo yari imereye nabi ingabo za FARDC.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Habineza Jean Pierre

    Bravo M23 kuba mwatse imodoka uriya muyobozi w’ingabo za Congo.Gen Maj Pierre.Ubwo si kuriya M23 ibona ibikoresho.
    Ejo bundi I Bunagana muribuka Igifaru n’izindi ntwaro bahataye bahungifa Uganda !
    Muribuka izo basanze mu kigo cya Rumangabo.
    Abaswa baranguza ngo ni U Rwanda rubuha M23.

    1 week ago

Inzindi nkuru

Ingabo za l’ ONU (MINUSMA) muri Mali Zongewe undi Mwaka

Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano kemeye kongera undi umwaka wose...
30 June 2022 0

M23 yanyomoje FARDC yigambye ibyo itagezeho inemeza ko yafashe n’ikibuga...

Umutwe wa M23 watangaje ko wirukanye FARDC mu duce twa Nkokwe, Rwankuba,...
30 June 2022 0

MONUSCO yashinje M23 kugira intwaro zihambaye no kubangamira...

Intumwa yihariye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo y’umunyamabanga...
30 June 2022 0

Hamenyekanye ukuri ku byavuzwe ko Perezida Museveni yari akorewe Kudeta ari...

Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe Iperereza muri Uganda buvuga ko amakuru...
29 June 2022 0

Nyuma yo gukaza imirwano kwa M23 ,Ubwoba ni bwose mu banyarwanda batuye...

Nyuma yo gukaza imirwano kwa M23 ,Ubwoba ni bwose mu banyarwanda batuye...
29 June 2022 0

Ingabo z’u Rwanda ziri gutenguhwa n’iza Mozambike mu rugamba rwo guhashya...

Urugamba rwo kurwanya ibyihebe byigabije Intara ya Cabo Delgado rukomeje...
29 June 2022 0