skol
fortebet

Malawi: Impanuka y’ubwato yatewe imvubu yatumye abarenga 20 baburirwa irengero

Yanditswe: Tuesday 16, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu nibura 20 baburiwe irengero muri Malawi nyuma yuko ubwato bubaje mu giti bagendagamo bukubiswe n’imvubu bukibirandura mu mazi y’umugezi wa Shire mu karere ka Nsanje ko mu majyepfo y’igihugu.

Sponsored Ad

Robert Nayeja, umutegetsi wo mu karere ka Nsanje, yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abantu bagera hafi kuri 37 bari barimo bajya mu mirima yabo yo mu gice gisubira kuri Mozambique, nkuko byatangajwe na televiziyo MBC ya leta ya Malawi.

Umurambo w’uruhinja, rwari ruri muri abo bagenzi, wakuwe muri uwo mugezi.

Umupolisi mukuru Agnes Zalakoma yabwiye igitangazamakuru VOA ko umubare w’abapfuye witezwe kwiyongera kandi ko abapolisi n’amatsinda y’abakora ubutabazi bakomeje gushakisha ababuriwe irengero.

Depite uhagarariye ako karere yavuze ko uwo mugezi urimo ingona n’imvubu nyinshi kandi ko amato (ubwato) akorera muri ako gace atari amato akoreshwa na moteri.

Iyi mpanuka y’ubwato ibaye iya gatatu ipfiriyemo abantu muri uyu mugezi mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Malawi irimo kuva mu bihe bigoye ubwo mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga ukaze yicaga abantu 511, abandi 533 baburirwa irengero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa